Nigeria: Ishimutwa ry’abakobwa batanu ryateje impagarara

Nigeria: Ishimutwa ry’abakobwa batanu ryateje impagarara

Ishimutwa ry’abakobwa batanu bo muri Nigeria hafi y’Umurwa mukuru Abuja ryateje imidugararo mu gihugu kandi biteza umutekano muke mu murwa mukuru Abuja.

Aba bakobwa bashimuswe n’abantu bitwaje intwaro binjiye mu ngo z’abaturage hafi y’umurwa mukuru mu ntangiriro z’uyu mwaka nk’uko umwe mu bagize umuryango bashimusemo yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP.

Yavuze ko abagabye igitero bishe umwe muri bashiki be witwa Nabeeha Al-Kadriyar w’imyaka 21.

Gushimuta abantu ni ikibazo gikomeye muri Nigeria aho udutsiko tw’abagizi ba nabi twigabiza imihanda minini, inzu z’abaturage ndetse n’ibigo by’amashuri.

Nyuma y’uko abaturage benshi bigaragambije muri iki Cyumweru Perezida Bola Ahmed Tinubu yamaganye icyo yise ubwicanyi bushimusi n’ibitero by’amabandi.

Madamu wa Perezida, Remi Tinubu na we yagaragaje impungenge, mu gihe abanyapolitiki n’itangazamakuru bibajije ingamba za guverinoma nyuma y’uko udutsiko twibasiye uduce tumwe na tumwe tw’umurwa mukuru.

AFP yatangaje ko  abantu 283 bashimuswe mu Ntara y’Umurwa Mukuru Abuja umwaka ushize.

Abantu bitwaje intwaro kandi bateye ibisasu binjira muri gereza ya Kuje maze bafungura abagororwa babarirwa mu magana, igitero byavuzwe ko cyagabwe n’inyeshyamba z’umutwe wiyitirira idini ya Isilamu.

Icyo gihe ubuyobozi bwasabye abaturage kudahagarika umutima bunizeza ko buzabishakira igisubizo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  2. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  3. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  4. Nyabihu: Poste de santé ya Marangara imaze imyaka 4 idatanga serivisi 6 Ukwakira 2026 Saa 12:38
  5. Kenya: Umuntu umwe yasanzwemo Ebola, ahita apfa 6 Ukwakira 2026 Saa 12:13