Nigeria: Igisirikare cyivuganye abagize umutwe w’iterabwoba 86

Nigeria: Igisirikare cyivuganye abagize umutwe w’iterabwoba 86

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu gisirikare cya Nigeria yatangaje ko ingabo z’iki guhugu ziherutse kwivugana abagize umutwe w’iterabwoba 86 hafatwa abandi 101, kandi ko ziyemeje gutsinda urugamba rwo kurwanya imitwe y’iterabwoba.

Africa News yatangaje ko ibitangazamakuru byo muri ako gace bivuga ko Gen. Maj. Edward Buba, yavuze ko hafashwe n’abandi   30 bakoze ubujura bwa peteroli kandi barokora ubuzima bwa 21 bari barashimuswe.

Gen. Maj ubwo yagezaga  ijambo ku banyamakuru i Abuja yavuze ko intego z’abasirikare mu 2024, ari izo gushakisha no kurimbura abari mu mitwe yitwaje intwaro aho bihishe hose.

Gen. Maj. Edward Buba yahamagariye abaturage gutanga amakuru ayo ariyo yose yafasha igisirikare kandi yizeza ko ingabo za Nigeria zizagira icyo zikora kuri ayo makuru.

Nigeria yazengerejwe n’imitwe yitwara gisirikare, n’udutsiko tuzwi ku  izina ry’amabandi, dutera ubwoba abaturage tukabashimuta ndetse tukabambura n’ibyabo.

Ni mu gihe inyeshyamba za jihadiste zo mu Majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu zimaze imyaka 14 ziteza umutekano muke.

Aba barwanyi bateje urupfu rw’abantu bagera ku 40.000 kandi bahatira abarenga miliyoni ebyiri kwimuka bava mu byabo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22