Nigeria: Igisirikare cyivuganye abagize umutwe w’iterabwoba 86

Nigeria: Igisirikare cyivuganye abagize umutwe w’iterabwoba 86

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu gisirikare cya Nigeria yatangaje ko ingabo z’iki guhugu ziherutse kwivugana abagize umutwe w’iterabwoba 86 hafatwa abandi 101, kandi ko ziyemeje gutsinda urugamba rwo kurwanya imitwe y’iterabwoba.

Africa News yatangaje ko ibitangazamakuru byo muri ako gace bivuga ko Gen. Maj. Edward Buba, yavuze ko hafashwe n’abandi   30 bakoze ubujura bwa peteroli kandi barokora ubuzima bwa 21 bari barashimuswe.

Gen. Maj ubwo yagezaga  ijambo ku banyamakuru i Abuja yavuze ko intego z’abasirikare mu 2024, ari izo gushakisha no kurimbura abari mu mitwe yitwaje intwaro aho bihishe hose.

Gen. Maj. Edward Buba yahamagariye abaturage gutanga amakuru ayo ariyo yose yafasha igisirikare kandi yizeza ko ingabo za Nigeria zizagira icyo zikora kuri ayo makuru.

Nigeria yazengerejwe n’imitwe yitwara gisirikare, n’udutsiko tuzwi ku  izina ry’amabandi, dutera ubwoba abaturage tukabashimuta ndetse tukabambura n’ibyabo.

Ni mu gihe inyeshyamba za jihadiste zo mu Majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu zimaze imyaka 14 ziteza umutekano muke.

Aba barwanyi bateje urupfu rw’abantu bagera ku 40.000 kandi bahatira abarenga miliyoni ebyiri kwimuka bava mu byabo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49
  2. Abadepite ba EALA basabwe kutaba ba nyamwigendaho  8 Ukwakira 2026 Saa 17:39
  3. Kiyovu Sports yatandukanye na Harrison wari umutoza wayo 8 Ukwakira 2026 Saa 16:27
  4. Igitaramo cyo gushimira Mariya Yohana cyahinduriwe itariki 8 Ukwakira 2026 Saa 15:26
  5. Abanyarwanda 369 batashye bavuye mu mashyamba ya RDC 8 Ukwakira 2026 Saa 14:10