Nigeria: Drone yahitanye abasivile 85

Nigeria: Drone yahitanye abasivile 85

Abaturage bagera kuri 85 bishwe n’igitero cy’akadege katagira umupilote (drone) cyibasiye ahari hateraniye imbaga nyamwinshi y’abasenga mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Nigeria.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP byatangaje ko ubuyobozi bwemeje iby’iki gitero kuri uyu wa Kabiri, Perezida ahita ategeka ko hakorwa iperereza ryihuse ku makosa nk’aya yatumye abantu bahasiga ubuzima.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutabazi cyatangaje ko nibura abantu 66 bakomerekeye muri iki gitero kandi ko  imirambo 85, harimo iy’abana, abagore ndetse n’abasaza, yashyinguwe, mu gihe hakomeje gushakishwa abandi baba bahasize ubuzima.

Nubwo Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yategetse “iperereza ryimbitse kandi ryuzuye kuri iki kibazo.” Iperereza nk’iri rikunze kubaho ariko ibivamo bikagirwa ibanga ntibishyirwe ahagaragara.

Umukuru w’ingabo za Nigeria, Lt. Gen. Taoreed Lagbaja, yasabye imbabazi z’icyi gitero cya drone ubwo yasuraga uyu mudugudu, avuga ko byakozwe hagamijwe kureba uburimanganya bushobora gukoreshwa   n’amabandi.”

Mu ijoro ryo ku Cyumweru habaye imyigaragambyo mu Mudugudu wa Tudun ubwo abaturage bizihizaga umunsi mukuru w’isabukuru y’Intumwa Muhamadi, abayobozi batangaza ko igisirikare cyari cyizeye ko izo mvururu zatewe n’agatsiko k’amabandi.

Ikigo gishinzwe umutekano cya SBM Intelligence giherereye mu mujyi wa Lagos kivuga ko kuva mu 2017, abasivili bagera kuri 400 bishwe n’ibitero by’indege, aho ingabo zavuze ko byari bigamije kwibasira   imitwe yitwaje intwaro yari yarateje imidugararo  mu Majyaruguru y’igihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49
  2. Abadepite ba EALA basabwe kutaba ba nyamwigendaho  8 Ukwakira 2026 Saa 17:39
  3. Kiyovu Sports yatandukanye na Harrison wari umutoza wayo 8 Ukwakira 2026 Saa 16:27
  4. Igitaramo cyo gushimira Mariya Yohana cyahinduriwe itariki 8 Ukwakira 2026 Saa 15:26
  5. Abanyarwanda 369 batashye bavuye mu mashyamba ya RDC 8 Ukwakira 2026 Saa 14:10