Nigeria: Amasasu yumvikanye ku kibuga cy’indege cya Niger
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kamena 2026, abaturage bo mu murwa mukuru wa Niger, Niamey, batangaje ko bumvise urusaku rw’amasasu n’iturika ry’ibisasu hafi y’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Diori Hamani.
Abatangabuhamya babwiye BBC ko amasasu yatangiye kumvikana saa kumi n’imwe za mu gitondo, amara hafi amasaha abiri. Umwe muri bo yavuze ko icyo gitero cyahise gisubizwa inyuma n’ingabo za Niger, ubu zikaba zikomeje guhiga abagabye icyo gitero bavuga ko bahunze basiga intwaro zabo.
Kugeza ubu, ubutegetsi bwa Niger ntiburagira icyo butangaza ku byabaye, ndetse nta mutwe urigamba icyo gitero. Gusa, muri Mutarama 2026, ni bwo abakekwagaho kuba abarwanyi b’imitwe y’iterabwoba bagabye igitero kuri icyo kibuga cy’indege. Icyo gihe Minisiteri y’Ingabo ya Niger yatangaje ko abasirikare bane bakomerekeye muri icyo gitero, naho abarwanyi bagera kuri 20 bakicwa. Bikaba bikekwa ko byagabwe n’abarwanyi b’imitwe y’iterabwoba ifitanye isano na Islamic State.
Niger imaze imyaka irenga icumi ihanganye n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu karere ka Sahel.
Iki gihugu, kimwe na Burkina Faso na Mali, kiyobowe n’ubutegetsi bwa gisirikare bwafashe ubutegetsi buvuga ko bugamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke.
NIYIRORA Theogene