Nigeria: Abantu  113 baguye mu bitero byagabwe muri Leta ya Plateau

Nigeria: Abantu  113 baguye mu bitero byagabwe muri Leta ya Plateau

Ubuyobozi bwatangaje ko abantu bagera ku 113 bahitanywe n’ibitero byagabwe n’abantu bataramenyekana muri Leta ya Plateau yo muri Nigeria rwagati.

Aka gace ka Plateau gakunze kurangwamo amakimbirane hagati y’abashumba n’abahinzi; iki ni cyo gitero kibaye kuva muri Gicurasi ubwo abarenga 100 baguye mu bitero by’aborozi.

Reuters yavuze ko Umuyobozi w’agateganyo Kassah wo mu gace  ka Bokkos aho Plateau iherereye, ku wa Mbere yatangaje ko  abantu 113 baguye muri ibyo bitero byo ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Avuga ko habonetse imirambo 113 mu gihe bakijije ubuzima bw’abagera kuri 300.

Kassah nubwo atatangaje abagize uruhare muri ibyo bitero, yongeyeho ko abakomeretse bajyanywe mu bitaro.

Plateau iri rwagati muri Nigeria  ni kamwe mu duce turangwamo amoko ndetse n’amadini atandukanye aho amakimbirane hagati y’abaturage yahitanye abantu babarirwa mu bihumbi amagana mu myaka yashize.

Amakimbirane akunze kuharangwa ashingiye ku bashumba b’abayisilamu ndetse n’abahinzi b’abakirisitu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22