Niger yakuyeho itegeko rihana abacuruza abimukira

Niger yakuyeho itegeko rihana abacuruza abimukira

Umuyobozi w’ubutegetsi bwa gisirikare bwa Niger yakuyeho itegeko rihana icyaha cyo gucuruza abimukira banyuze mu gihugu berekeza i Burayi, rishinjwa kutita ku nyungu z’igihugu n’abaturage bacyo.

Ku wa Gatandatu, ni bwo Jenerali Abdourahamane Tchiani yashyize umukono ku “itegeko rikuraho” itegeko ryo mu 2015 “ryerekeye icuruzwa ry’abimukira mu buryo butemewe”, nk’uko byatangajwe n’ubunyamabanga bukuru bwa Guverinoma mu itangazo ryasomwe ku wa mbere kuri radiyo na televiziyo by’Igihugu.

Yongeyeho ko iri tegeko “rititaye ku nyungu za Niger n’abaturage bayo”.

Iri teka rishya riteganya ko ibihano byatanzwe mu itegeko rya 2015 “bizahanagurwa”.

Kuva iryo tegeko ryatangira gukurikizwa, ku nkunga y’Umuryango w’ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi, batangiye kugenzura byinshi bitandukanye harimo no gucunga igisirikare cya Niger.

Abantu benshi bakoraga mu bijyanye n’abinjira mu buryo butemewe barafashwe barafungwa, kandi n’imodoka nyinshi zakoreshwaga mu gutwara abimukira zarafashwe.

Ibi byatumye abimukira bahitamo inzira zindi, zateje akaga aho  banyuraga mu butayu ku buryo nta butabazi babona mu gihe bagize ikibazo.

Gen. Tiani yayoboye Niger kuva muri Nyakanga, nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum.

Ubutegetsi bwa gisirikare kuva bwajyaho muri Niger, bwitandukanyije n’ibihugu byahoze bifitanye umubano nk’ u Bufaransa, ndetse n’ingabo zabwo zirukanwa ku butaka bw’icyo gihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yanganyije na Kenya mu mukino wa gishuti (Amafoto) 5 Ukwakira 2026 Saa 20:59
  2. Ububiko bw’uruganda ZARA Investment Ltd rwafashwe n’inkongi y’umuriro, Polisi iratabara 5 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  3. Abanya-Cameroun bahawe gusifura umukino wa APR FC na Zamalek SC 5 Ukwakira 2026 Saa 13:45
  4. Chameleone yatumiye Abakuru b’Ibihugu babiri mu gitaramo 5 Ukwakira 2026 Saa 12:33
  5. The Ben, Bruce Melodie na Element bahataniye ibihembo bya Hipipo Awards 5 Ukwakira 2026 Saa 12:13