Nicki Minaj arishyuza Jay-Z asaga miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika

Nicki Minaj arishyuza Jay-Z asaga miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika

Umuraperikazi Nicki Minaj, arashinja Jay-Z guseta ibirenge mu kumwishyura umwenda uri hagati ya miliyoni 100 na 200 z’amadolari ya Amerika, akaba ari hagati y’amafaranga y’u Rwanda miliyari 144 na 288, uwo mwenda umaze imyaka irenga ine.

Minaj avuga ko iryo deni yarimugiyemo ubwo hagurishwaga urubuga witwa Tidal rucururizwaho indirimbo, yari afitemo imigabane rukagurishwa mu 2021, Jay-Z agasigara mu nama y’ubutegetsi bwarwo.

Uyu muraperi avuga ko iryo deni ashinja Jay-Z kugira uburangare mu kuwishyura arishingira ku mafaranga yagombaga guhabwa ku bijyanye n’inyungu z’urubuga rwa Tidal, ubwo rwagurishwaga mu 2021.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Nick Minaj, yasabye Jay-z, kumuhamagara mu maguru mashya ikibazo kigakemurwa, bitaba ibyo akazitabaza ubundi buryo.

Yanditse ati: “Twabaze ko uwo mwenda uri hagati ya miliyoni 100 na 200 z’amadolari ya Amerika (ari hagati y’amafaranga y’u Rwanda miliyari 144 na 288). Jay-Z umpamagare dushyire iherezo kuri iki kibazo n’uko iryo deni ryakwishyurwa, kuko uko utinda ni ko inyungu ziyongeraho (inyungu ku ideni), gusa uracyari imbogamizi zanjye nturarengera, duhamagare rero tubikemure nshuti (nigga).”

Nubwo bimeze bityo ariko, kugeza ubu Jay-Z ntaragira icyo atangaza ku birego bya Nicki Minaj.

Muri Werurwe 2021, ni bwo hatangajwe ko sosiyete ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga mu by’imari yitwa Square Inc, yari imaze kugirana amasezerano yo kugura imigabane minini y’urubuga rwa Tidal.

Iyo sosiyete ya Square Inc, yishyuye miliyoni 297 z’amadolari mu mafaranga n’imigabane kugira ngo ibone uburenganzira bwo kuyobora Tidal. Icyo gihe Jay-Z yagumye mu nama y’ubuyobozi (Board).

Nick Minaj amushinja kuba ataramuhaye inyungu ye nk’uko byari bikwiye ku mafaranga yaguzwe urwo rubuga.

Nickyi Minaj yasabye Jay-Z gushaka uko yamuhamagara akamwishyura
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22