Ni ikibazo cy’imyumvire- Perezida Kagame ku bibazo bisa n’ibitakemuka

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 10, 2023
  • Hashize amezi 4
Image

“Ku Isi yose hari ibibazo bikomeye bya Politiki n’iby’ubukungu. Ibyo bigaragaza ko hakenewe ubufatanye bidasubirwaho, ari ko tuzirikana ingorane zihariye zikomeje kugaragara mu Turere twacu muri iki gihe.”

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagarutse ku bibazo by’ingutu byugarije Isi ya none ubwo yagezaga ijambo ku bayobozi b’Afurika n’aba Saudi Arabia bahuriye mu Nama Ihuza Saudi Arabia n’Afurika yiga ku kurushaho kunoza ubufatanye mu nzego z’inyungu zihuriweho, kwimakaza iterambere no guharanira amahoro.

Ni inama yitabiriwe n’Igikomangoma akaba na Minisitiri w’Intebe wa Saudi Arabia Mohammed bin Salman Al Saud, hamwe n’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma baturutse mu bihugu binyuranye by’Afurika, bakaba bateraniye i Riyadh kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023.

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo Isi ihanganye na byo bisaba ubufatanye, kandi ko ntawukwiye kumva ko bidashobora gukemuka kuko buri kibazo gifite n’igisubizo.

Yagize ati: “Ibibazo duhanganye na byo bishobora kugaragara nk’ibidashobora gukemuka, ariko iteka haba hari ibisubizo byaboneka kandi bigashyirwa mu ngiro. Ni ikibazo cy’imyumvire.”

Perezida Kagame yavuze ko icyo Umugabane w’Afurika wigira kuri ibyo bibazo ari uko ukeneye kwihutisha urugendo rwo kwihuza, kugira ngo birusheho korohera Abanyafurika gukorana n’abafatanyabikorwa nka Saudi Arabia n’abandi, n’umusaruro w’ibyo bakora ukarushaho kwiyongera.

Yaboneyeho gukangurira buri wese kwirinda guheranwa n’amateka, kuko ahakeneye ubufasha bw’abariho ari ahazaza kurusha ahahise hakurwa gusa amasomo yafasha kwirinda gusubiramo amakosa yakozwe mbere.

Yagize ati: “Ntidushobora guhera mu bihe byahise, twibanda ku bidutandukanya n’ibyatubabaje, dukwiye kureba imbere tugategura ahazaza dushakira abaturage bacu. Uko ni ko twifuza kubona ubutumire bwo guhurira hano, nk’amahirwe yo gufatanya gushaka ibisubizo kandi tugakora ishoramari rikenewe kugira ngo tubone umusaruro.”

Iyo nama ibonwa nk’amahirwe akomeye yo gutangiza ubufatanye n’ubutwererane buhamye hagati ya Saudi Arabia n’ibihugu binyuranye by’Afurika mu nzego za Politiki, ishoramari, ubukungu, umutekano no gusangira umuco.

Saudi Arabia ni kimwe mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bikomeje kuryoherwa n’icyizere ndetse n’icyubahiro kiva muri Afurika kuko habonwa nk’ingobyi y’umuco w’abarabu n’uwa kiyisilamu ukomeje kwaguka cyane kuri uyu mugabane.

Ubwami bwa Saudi Arabia bukomeje gushyira mu bikorwa Politiki igamije guhuza ubukungu bw’Abarabu n’ubw’Isi yose, mu rwego rwo guharanira ko ubufatanye bwatanga ibisubizo birambye ku bibazo byugarije Isi.

Mohammed Al-Jadaan, Minisitiri w’Imari wa Saudi Arabia, yashimangiye ko Umugabane w’Afurika n’Igihugu cye ari abafatanyabikorwa beza kandi basangiye amateka n’icyerekezo, ari na yo mpamvu ubutwererane bukomeje kwaguka mu nzego zose. 

Yavuze ko muri iyo nama hasinyirwamo amasezerano hagati y’Ikigega cy’Iterambere cya Saudi Arabia n’ibihugu bitandukanye by’Afurika, birimo n’u Rwanda rwamaze kubona inguzanyo ya miliyari zisaga 50 z’amafaranga y’u Rwanda yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Karenge.

U Rwanda na Saudi Arabia kandi byasinyanye amasezerano  agamije kwimakaza iterambere ry’ibikomoka kuri Peteroli no gushakira hamwe umuti w’ibibazo biboneka mu ruhererekane rwabyo.

Muri rusange, ibihugu by’Afurika byitabiriye bizavayo bisinye amasezerano ya miliyoni 530 z’amadolari y’Amerika, kandi Ikigo cy’Abarabu gishinzwe guhuza ibikowa (Arab Coordination Group) cyitezweho gutangaza imishinga yo gutera inkunga iterambere rirambye mu bihugu by’Afurika kugeza mu mwaka wa 2030. 

Imibare itangwa n’inzego za Saudi Arabia igaragaza ko ubucuruzi n’ibihugu by’Afurika bwageze ku gaciro ka miliyari 20 z’amadolari y’Amerika muri uyu mwaka wa 2023, aho miliyari zisaga 14 z’amadolari ari izo icyo gihugu cyinjije mu byo cyohereje ku isoko ry’Afurika.

NTAWITONDA JEAN CLAUDE  

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 10, 2023
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE