Ngororero: Mu bibazo 169 byashyikirijwe urwego rw’Umuvunyi 146 byarakemutse

Ngororero: Mu bibazo 169 byashyikirijwe urwego rw’Umuvunyi 146 byarakemutse

Yankurije Odette, Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe gukumira ibibazo bijyanye na ruswa n’akarengane, yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Karere ka Ngororero kuri uyu wa 5 Ukwakira ashima uburyo bakemura ibibazo by’abaturage.

Yashyimye aho ako Karere kageze mu gukemura ibibazo by’abaturage, nyuma yo kugaragaza ko mu bibazo 169 byashyikirijwe Urwego rw’Umuvunyi mu kwezi kwa Nzeri 2022, 146 muri byo byakemutse.

Yagize ati: “Turashimira ubuyobozi bw’Akarere uburyo bushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage. Tuzakomeza ubufatanye kugira ngo hakumirwe inkomoko yabyo nyirizina”.

Muri ibyo bibazo 169 byagejejwe ku Rwego rw’Umuvunyi, ibibazo 23 ni byo bitarakemuka, kandi na byo birimo gushakirwa ibisubizo birambye.

Ibibazo bitarakemuka byiganjemo ibyerekeye ingurane ahubatswe ibikorwa remezo by’amashanyarazi, ibibazo by’abaturage bafite ubutaka bwanditseho Leta, ibibazo byo gusaba ubufasha n’ibibazo byo gukurikiranirwa imanza zikiri mu nkiko.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe, yasobanuye ingamba zifashishijwe mu gukemura ibibazo by’abaturage harimo ishyiraho ry’itsinda ryihariye ryashyizweho n’Akarere rishinzwe gukurikirana ikemurwa ry’ibibazo abaturage bageza ku Karere.

Ati: “Mu gukemura ibibazo by’abaturage twashyizeho gahunda ya ‘Egera umuturage umutege amatwi umukemurire ibibazo’. Iyi gahunda yatanze umusaruro kuko imirongo y’ababaza mu Nteko z’Abaturage yaragabanyutse. Turashimira Urwego rw’Umuvunyi rukomeje kutuba hafi mu gukemura ibibazo birenze urwego rw’Akarere no gukora ubuvugizi ku birenze ubushobozi bwacu”.

Habayeho kungurana inama kugira ngo ibibazo bitarakemuka bibonerwe ibisubizo uba n’umwanya wo kureba uburyo bwo gukumira aho bikunda guturuka.

Urwego rw’Umuvunyi rwashimye intambwe yatewe n’Ubuyobozi bw’Akarere mu gukemura ibibazo by’abaturage runizeza ubuvugizi ku bibazo bireba ibindi bigo bya Leta.

Abitabiriye inama basabwe gukomeza ubufatanye mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Yankurije Odette, Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe gukumira ibibazo bijyanye na ruswa n’akarengane

NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54