Ngororero: Itsinda rikurikirana ibibazo by’abaturage ryagiriwe inama ku kunoza imikorere

Ngororero: Itsinda rikurikirana ibibazo by’abaturage ryagiriwe inama ku kunoza imikorere

Itsinda ryaturutse ku Ntara y’Iburengerazuba riyobowe n’Umujyanama wa Guverineri Nsengiyumva Laurent, ryasangije Akarere ka Ngororero ibyavuye mu rugendoshuri rwabereye mu Ntara y’Iburasirazuba, rwari rwahuje Intara zose  ku bijyanye no gukemura ibibazo by’abaturage.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukwakira 2023, iri tsinda ryakurikiranye ibibazo byashyikirijwe Umuvunyi, Abadepite, ibyabajijwe mu Nteko z’abaturage no muri gahunda ya “Tega amatwi umuturage umufashe”.

Baje kureba kandi imikorere y’itsinda ry’Akarere ryashyiriweho gukurikirana no gukemura ibibazo Iryo tsinda ryasanze mu bibazo 898 muri byo harakemutse 714 ibindi 184 bikaba bigikurikiranwa.

Nsengiyumva yagize ati: “Ni byiza murimo gukemura ibibazo by’abaturage, gusa haracyari ibikenewe kunozwa neza.

Ni na byiza ko mwarushaho kunoza raporo zigakorwa buri gihe”.

Hagiwe inama y’ibyakorwa kugira ngo Itsinda ry’Akarere rirusheho kunoza inshingano, cyane ko ari rishya ritaramara n’ukwezi, rigirwa inama yo kunoza imikorere, gukurikirana niba abaturage baranyuzwe cyangwa niba bagifite ingingimira, gutanga raporo buri gihe, gukorana n’inzego zirimo iz’umutekano.

Ibibazo byakiriwe biri mu byiciro butandukanye birimo gusaba ubufasha, ingurane, ubutaka bw’abaturage bwanditse kuri Leta, amakimbirane mu miryango.

NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54