Ngororero: ‘Abahebyi’ 6 bafatiwe mu mwobo biba amabuye y’agaciro

Ngororero: ‘Abahebyi’ 6 bafatiwe mu mwobo biba amabuye y’agaciro

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Gatumba, rucumbikiye abasore batandatu babarizwa mu itsinda ry’abiyise Abahebyi bafatiwe mu cyuho batangiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. 

Bafatiwe mu mwobo uherereye ahazwinko ku Cyome, mu Murenge wa  Gatumba, Akarere ka Ngororero bakaba bafashwe ku bufatanye bw’abaturag, Polisi n’inzego z’ibanze. 

Umwe mu baturage b’uyu Murenge wa Gatumba, yabwiye Imvaho Nshya ko izo nsoresore zicukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko batazi abazigurira ayo bacukuye. 

Ati: “Ni muri urwo rwego rero, Polisi ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, bakoze operasiyo yo gufata abari mu mwobo bacukura ayo mabuye, hafatwa 6, ubu bari kubibazwa muri RIB ya Gatumba.”

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba Mwangaza Amani, yavuze ko aba Bahebyi bafashwe ari bwo bagitangira gucukura. 

Ati: “Habanje gufatwa 4 mu rukerera  rushyira uyu wa 15 Gashyantare, mu mwobo hasigaramo 2 banze kuvamo, na bobafatwa mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Gashyantare. Bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gatumba.”

Avuga ko abenshi muri aba Bahebyi ari urubyiruko rwagiye rucikiriza amashuri, aho kuyasubiramo cyangwa ngo rugane imyuga yaruteza imbere rugahitamo kwijandika mu byaha.

Yaboneyeko kuburira abagitekereza kwishora mu bucukuzi butemewe ko ari icyaha kigira ingaruka zishyira ubuzima bwabo mu kaga karimo no kuba babura ubuzima. 

Anasaba abaturage gukomeza ubufatanye mu kubahashya, bakajya batangira amakuru ku gihe, kuko baba ari abana babo, abavandimwe, abaturanyi cyangwa inshuti zabo. 

Yashimangiye ko igihe abishora mu bicukuzi bw’amabuye y’agaciro bagiriye impanuka mu birimbe imiryango yabo ihura n’ingorane ndetse n’Igihugu kikaba gihombye. 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba SP KarekeziTwizere Bonaventure, yavuzwe ko bafashwe nyuma y’igenzura rigamije gukumira ubucukuzi butemewe bwangiza ibidukikije n’umutekano w’abaturage.

Ati: “Tuboneyeho umwanya wo gushishikariza abaturage kwirinda ubucukuzi butemewe kuko buteza ibyago bikomeye, birimo impanuka zitwara ubuzima bw’abantu, kwangiza ibidukikije no guhungabanya umutekano.”

Yavuze ko ubucukuzi bukwiye gukorwa mu buryo bwemewe n’amategeko kugira ngo bugirire ababukora akamaro, aho guteza ibibazo.

Aba basore bombi ni bo bari basigaye mu mwobo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14