Ngarambe Raphaël yatorewe kuyobora FRVB ku nshuro ya kabiri

Ngarambe Raphaël yatorewe kuyobora FRVB ku nshuro ya kabiri

Ngarambe Raphaël wari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida w’ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ni we wongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora imyaka ine iri mbere.

Kuri uyu wa 20 Nzeri 2025, ni bwo habaye Inama y’inteko rusange idasanzwe ya FRVB yabereyemo amatora ya Komite Nyobozi nshya y’iri shyirahamwe.

Ngarambe Raphaël umaze imyaka ine ayobora FRVB, yongeye kugirirwa icyizere atorwa 100% ku majwi 33 y’abitabiriye amatora.

Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere, hatowe Zawadi Geoffrey wari usanzwe ari visi Perezida muri manda iheruka ku majwi 33 kuri 33 naho Gagasira Janvier yatorewe kuba visi Perezida ushinzwe amarushanwa ku majwi 31 kuri 33.

Abakandida babiri ari bo Dukunde Jean Jacques na Ntanteteri Vedaste ni bo bari bahanganye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru.

Dukunde Jean Jacques ni we watorewe uyu mwanya nyuma yo guhigika mugenzi we ku majwi 20 kuri 33 ni mu gihe Umulisa Henriette yatorewe kuba umubitsi ku majwi 29 kuri 33.

Komite Nkemurampaka igizwe na Ishimwe Clémence watowe ku majwi 23 kuri 33 na Nsengiyumva Alphonse wagize amajwi 31 kuri 33 naho Komite Ngenzuzi harimo Uwamariya Rose watowe ku majwi 28 kuri 33 na Bitukuze Scholastique wagize amajwi 28 kuri 33.

Ngarambe Rafael yongeye gutorerwa kuyobora FRVB mu myaka ine iri imbere
Zawadi Godfrey yatorewe kuba Visi Perezida wa Mbere wa FRVB
Gasasira Janvier yatorewe kuba Visi Perezida wa kabiri ushinzwe amarusahanwa
Dukunde Jean Jacques ni we watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa FRVB
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48