NESA yatangaje uko abanyeshuri basubira mu biruhuko

NESA yatangaje uko abanyeshuri basubira mu biruhuko

Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyamenyesheje abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu rugo mu kiruhuko guhera ku wa 19 kugeza ku wa 22 Ukuboza 2023.

Gahunda y’ingendo kuri abo banyeshuri ikaba iteye ku buryo bukurikira:

Ku wa Kabiri, tariki ya 19/12/2023, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere dukurikira:

■ Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali

■ Nyanza na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo

■ Ngororero mu Ntara y’ i Burengerazuba

■ Musanze na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru

■ Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba

Ku wa Gatatu, tariki ya 20/12/2023, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere dukurikira:

■ Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.

■ Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba

■ Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru

■ Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba

Ku wa Kane, tariki ya 21/12/2023, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere dukurikira:

■ Huye na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo

■ Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba

■ Gicumbi mu Ntara y’amajyaruguru

■ Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba

Ku wa Gatanu, tariki ya 22/12/2023, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere dukurikira:

■ Muhanga na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo

■ Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba

■ Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba

ICYITONDERWA: 

■ Inzego z’Ibanze zirasabwa gukangurira ababyeyi mu midugudu yabo kwakira neza abanyeshuri baje babagana mu biruhuko no gukomeza kubaba hafi mu gukomereza aho amashuri yari agejeje abaha Uburere bubereye Umunyarwanda;

■ Amashuri arasabwa kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere mu ngo zabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri;

■ Ababyeyi bafite abanyeshuli banyura mu Mujyi wa Kigali barasabwa kugurira abana amakarita y’urugendo akoreshwa mu mabisi atwara abagenzi;

■ Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo zibajyana mu byerekezo by’aho bataha.

■ Nyuma ya saa cyenda (15:00) z’amanywa stade izaba ifunze, nta munyeshuri wemerewe kuza nyuma y’iyo saha yavuzwe haruguru.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22