NEC iributsa ibyemewe n’ibibujijwe abiyamamaza n’abagize inteko z’itora

NEC iributsa ibyemewe n’ibibujijwe abiyamamaza n’abagize inteko z’itora

Amatora yo kuzuza Inama Njyanama z’Uturere aba kuri uyu wa Kane tariki 07 Ukuboza 2023, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC yibukije abakandida ko hari ibyo bagomba kwirinda.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iributsa abantu bose  by’umwihariko abagize inteko z’itora,  n’abakandida bemejwe ibyo bemerewe ndetse n’ibyo babujijwe.

NEC yatangaje ko igikorwa cyo kwiyamamaza cyatangiye tariki 30 Ugushyingo 2023 kikageza kuri uyu wa Kane  ku ya  7 Ukuboza 2023 ari nabwo amatora nyirizina aba.

Ibi birakorwa mu bitangazamakuru, mu ikoranabuhanga (Social Media), kumanika amafoto ahagenwe n’ubuyobozi n’imbere y’Inteko itora kuri uyu wa Kane ku munsi w’itora.

Ibibujijwe mu kwiyamamaza harimo kumanika amafoto, inyandiko n’ibindi ahatabigenewe, kwiyamamaza mu izina ry’Umutwe wa Politiki, gukoresha ibiranga Igihugu n’ibiranga imitwe ya politiki ku mafoto n’inyandiko, gukoresha umutungo wa Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Gutuka cyangwa gusebya mu buryo ubwo ari bwo bwose undi mukandida, gukoresha ruswa, gushingira ku ivangura  cyangwa amacakubiri.

Aya matora ni ayo kuzuza za Njyanama hatorwa Abajyanama Rusange ndetse na 30% by’abagore bagize Inama Njyanama.

 Uyu munsi haratorwa  Abajyanama Rusange mu Turere twa Burera1, Gakenke1, Karongi1, Musanze3, Nyamasheke1, Rubavu1, Rutsiro8

 na Rwamagana 1.

Nanone kandi, 30% by’abagore bagize Inama Njyanama bo haratorwa 2 mu Karere ka Kamonyi, umwe muri Rulindo na 5 mu Karere

Rutsiro.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48