NCDA isaba abagabo kurinda abagore babo guhangayika

NCDA isaba abagabo kurinda abagore babo guhangayika

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), cyakebuye abagabo kibasaba ko bagomba gufata abagore babo neza kugira ngo bashobore konsa ariko bakanabarinda guhangayika.

Byagarutsweho na Munyemana Gilbert, Umuyobozi Mukuru Wungirije muri NCDA.

Yagize ati: “Abagabo tugomba gufasha abagore bacu bakamererwa neza, cyane cyane mu gihe bonsa, tukabarinda guhangayika kuko bibafasha kugira amashereka ahagije umwana”.

Yakomoje ku kamaro ko konsa umwana mu gihe umubyeyi umwonsa nta muhangayiko afite.

Ati: “Iyo umwana yonse neza bimufasha gukura neza mu gihagararo, mu mbamutima no mu bwenge bikamufasha gutsinda neza mu mashuri”.

Ku rundi ruhande agaragaza ko umwana watsinze neza na we atera ishema ababyeyi be.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr Uwamariya Valentine, aherutse gutangaza ko umwana ukivuka agomba konka bityo bikamurinda kurwaragurika, kugira imirire mibi no kugwingira.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54