NAEB: U Rwanda rwohereje hanze ibikomoka ku buhinzi byinjije asaga miliyari 1

NAEB: U Rwanda rwohereje hanze ibikomoka ku buhinzi byinjije asaga miliyari 1

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB cyatangaje ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje hanze ikawa, icyayi n’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo, ikawa n’icyayi bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 1,119,866.

NAEB itangaza ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga ibikomoka ku buhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo byoherejwe mu mahanga bingana na Toni 157 byinjije amadolari y’Amerika 177,475.

Ibikomoka kuri ubwo buhinzi byoherejwe mu Buholandi no mu Bwongereza

U Rwanda kandi rwohereje hanze icyayi kingana na Toni 556, cyikinjiza amadolari y’Amerika 457,284. Ibihugu by’ingenzi icyayi cyoherejwemo ni muri Pakistan, mu Misiri no mu Bwongereza.

Toni 78 z’ikawa ni zo zoherejwe hanze, zinjiza amadolari y’Amerika 485,107. Igiciro mpuzandengo ku kilo cyari amadolari y’Amerika 6.1.

Ikawa yoherejwe mu Bufaransa, mu Buholandi no mu Burusiya.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48