NAEB: U Rwanda rwohereje hanze ibifite agaciro k’amadolari 4,900,928

NAEB: U Rwanda rwohereje hanze ibifite agaciro k’amadolari 4,900,928

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje hanze ikawa, icyayi n’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo, bingana na Mega Toni 1,293.1 bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 4,900,928.

Ubuhinzi bw’ikawa bwo bwinjije amadolari y’Amerika 839,595 kuri Mega Toni 434 aho igiciro mpuzandengo ku kilo cyari amadolari y’Amerika 7,6.

Ikawa yoherejwe muri Switzerland, mu Bwongereza, muri Leta zunze ubumwe z’Amerika no muri New Zealand.

Muri icyo cyumweru kandi u Rwanda rwohereje hanze ibikomoka ku buhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo bingana na Mega Toni 588,4 byinjiza amadolari y’Amerika 826619.

Ibikomoka kuri ubwo buhinzi byoherejwe mu bihugu bya Netherlands, mu Bwongereza, muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu no muri   Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

NAEB itangaza ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga icyayi kingana na Mega Toni 270,7, cyikinjiza amadolari y’Amerika 759,882.

Icyo cyayi cyoherejwe muri Pakistan, muri Kazakhstan no mu Bwongereza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48