NAEB: Ibyo u Rwanda rwohereje hanze byinjije miliyari 7 Frw

NAEB: Ibyo u Rwanda rwohereje hanze byinjije miliyari 7 Frw
Ikawa y'u Rwanda ikunzwe ku isoko mpuzamahanga (Foto NAEB)

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje hanze ikawa, icyayi n’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo, ikawa n’icyayi bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 2,995,811, agera kuri miliyari 3.1 z’amafaranga y’u Rwanda.

Hiyongereyeho n’ibindi u Rwanda rwohereje hanze bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 3,880,119, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 4, byose hamwe bikagera ku asaga miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda.

NAEB itangaza ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga Mega Toni 236.5 z’ikawa ni zo zoherejwe hanze, zinjiza amadolari y’Amerika 1,507,704. Igiciro mpuzandengo ku kilo cyari amadolari y’Amerika 6.3.

Ikawa yoherejwe muri Finland, Koreya y’Amajyepfo, mu Bubiligi, mu Buholandi, muri Switzerland no muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Muri icyo cyumweru kandi u Rwanda rwohereje hanze icyayi kingana na Mega Toni 339.4, cyikinjiza amadolari y’Amerika 956,738.

Ibihugu by’ingenzi icyayi cyoherejwemo ni muri Pakistan, mu Misiri, mu Bwongereza na Kazakhstan.

Ibikomoka ku buhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo byoherejwe mu mahanga bingana na Mega Toni 277.5 byinjije amadolari y’Amerika 531,369.

Ibikomoka kuri ubwo buhinzi byoherejwe mu Buholandi, mu Bwongereza, mu Muryango w’ibihugu by’Abarabu no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibindi bicuruzwa byoherejwe mu mahanga mu cyumweru gishize harimo ibikomoka ku nyamaswa, ibinyampeke, ibinyamisogwe, ifu, ibinyamavuta n’ibindi  byinjije amadolari y’Amerika  3,880,119.

Ibihugu byoherejwemo ni Qatar, Ethiopia na muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Inyama ziri mu byoherejwe mu bihugu byo hanze
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48