Musanze: Arasaba ubufasha bwo kuvuza umwana wavukanye ubumuga bukomatanyije

Musanze: Arasaba ubufasha bwo kuvuza umwana wavukanye ubumuga bukomatanyije

Umubyeyi wo mu Murenge wa Shingiro, Akarere ka Musanze, Uwingabire Alice arasaba umugiraneza wese ubishoboye kuba yamufasha kuvuza umwana we witwa Nibishaka Arisene w’imyaka 3 wavukanye ubumuga bukomatinyije akaba yarabuze uburyo bwo kumuvuza.

 Uwo mubyeyi asobanura uko ubuzima bw’uwo mwana bwatangiye nuko bwahindutse.

Yagize ati: “Nabyariye mu bitaro bya Ruhengeri, umwana nyuma y’aho bamushyira mu byuma amaramo ukwezi, hamwe bashyira impinja ziba zishobora kuba zavukanye ibibazo. Nyuma y’amezi 9 natangiye kubona ijosi ry’umwana ridahagarara neza, nkabona amaguru arimo gutitira, nasubiye kwa muganga bambwira ko bazajya bamugorora, natangiye kuvuza ariko amafaranga ndayabura burundu mpitamo guceceka”.

Uwingabire Alice asaba ko nibura ubuyobozi cyangwa se undi mugiraneza yamufasha kuba yavuza umwana we ngo kuko aramutse yitaweho yakira.

Yagize ati: “Uko najyaga kwa muganga nishyuraga amafaranga ibihumbi 14, nta kazi ngira njye n’umugabo wanjye turya tuvuye guca inshuro, ndasaba uwo ari wese yaba uwihaye Imana, umugwaneza n’abandi kumfasha kuvuza uyu mwana kuko yavukanye ubumuga bukomatanyije; urabona ko n’ingingo nazo zamugaye amaguru n’amaboko, ntabasha guhagarara neza, iki kibazo nakibwiye inzego zose kugera ku Murenge ariko nta bufasha namba.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwo butangaza ko iki kibazo butari bwarakigejejweho, ariko kandi ngo hari ubufasha bw’abafite ubumuga buba buhari nk’uko Kayiranga Theobal, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabibwiye Imvaho Nshya.

Yagize ati: “Inkuru nk’iyi ni nziza cyane kuko ituma tumenya abo bose bafite imibereho mibi n’ibibazo nka biriya muri rusange, ariko kuba umwana afite ikibazo nka kiriya ntahabwe ubufasha ni igihombo ku gihugu, ibi rero biterwa nanone no kuba abaturage nta makuru bafite ku bibakorerwa, ntabwo twabimenye.”

Yongeyeho ati: “None se ntubona inyandiko zose unsanganye hano z’abafite ibibazo nka biriya by’abatishoboye, iki kibazo ngiye kugikurikirana mvugane n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Shingiro umwana afashwe avuzwe kandi ibikenerwa birahari, kimwe n’abandi bose bari mu miryango itishoboye bamenyekane tubafashe”.

Visi Meya Kayiranga akomeza asaba abaturage bahura n’ikibazo cyo kuba babyara abana bafite ubumuga, cyangwa se bashobora guhura na bwo bamaze kwigira hejuru kujya babibwira inzego zibishinzwe, kugira ngo bajye bahabwa ibisabwa mu kuvuza abana nka bariya kuko mu ngengo y’imari y’abatishoboye mu Karere barafashwa uko ubushobozi bugenda buboneka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22