Musanze: Kiryi: Abakorotse Jenoside batewe impungenge n’inzu zishobora kubagwira

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukuboza 14, 2023
  • Hashize amezi 2
Image

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko batewe impungenge n’inzu zigiye kubagwaho bubakiwe mu Mudugudu wa Kiryi, mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, kuko mu bihe by’imvura hari ubwo bitwikira imitaka kubera ko amwe mu mabati yatangiye gutobagurika.

Umudugudu wa Kiryi wubatswe mu 2007, abawutujwemo  bavuga ko inzu bahawe zatumye babona aho bikinga, ariko ntibabura kunenga uburyo zubatse nk’uko  Mukamuyango Immaculee abitangaza.

Yagize ati: “Ntabwo turiho neza kubera ko inzu batwubakiye n’ubwo zaramiye ubuzima bwacu, usanga barazisondetse inkuta ubona zagondamye kubera nyine kubakisha ibitafari bitumye  inzu ikagenda ihomoka, gusa ikibabaje ni uko umunsi umwe tuzajya dusanga turi munsi y’ibi bikuta kubera umuyaga n’imvura, kuko amabati yamaze gusaza cyane, ibikoni byo ntitukibyibuka kuko ni byo byashaje mbere, ubu dutekera mu nzu tubamo, nawe urabyumva, ikindi ni uko iyo imvura iguye mu nzu huzura amazi ava ku bisenge”

Bucyabutata Camille we asanga bikwiye ko babasanira ziriya nzu cyangwa se bakazisenya bakubaka bundi bushya, kuko ngo abona izi nzu zimaze gusaza.

Yagize ati: “Izi nzu zirashaje ku buryo aya mabati adashobora kumara umwaka kuko yatangiye gutobagurika, n’inkuta urabona ko usibye no kuba zarahengamye kubera amatafari urabona ko n’uburyo bahahomye ari umucanga gusa, urakoraho bikavungagurika, ubu nta mutekano dufite hano kubera ko twiteze ko umunsi umwe bizagwa, Nyakubahwa Perezida Kagame yari yakoze ariko noneho niyongere adusanire, kandi iki kibazo ubuyobozi bw’Umurenge burakizi kuko ni bwo bugera hano cyane”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza Manzi Jean Pierre, nawe ashimangira ko ziriya nzu zishaje koko kandi ko bafite impungenge ko zishobora kuzagwira abo zishaje ariko nanone avuga ko ngo ubu batangiye gusanira bamwe muri bariya baturage.

Yagize ati: “Kuba ziriya nzu zishaje bigaragarira amaso ya muntu, ubu rero iki kibazo kirazwi no mu Karere  ingengo y’imari y’ubushize nyuma yo kubona iki kibazo twahise dusana inzu 6, uko ubushobozi buzagenda buboneka n’abandi bazagerwaho gusa nanone ikibazo cyaba ari icyo ku mabati yaba yaratangiye gutoboka ibyo na byo mu byihutirwa byabanza kurebwaho ariko ikibazo kiraza gushakirwa umuti urambye”.

Umudugudu wa Kiryi watujwemo imiryango 20, irimo abapfakazi n’imfubyi za Jenoside, bose inzu zabo zikaba zishaje bifuza gusanirwa.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukuboza 14, 2023
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE