Musanze: Hatoraguwe uruhinja mu mugezi wa Rwebeya

Musanze: Hatoraguwe uruhinja mu mugezi wa Rwebeya

Mu Murenge wa Nyange, Akagari ka Kabeza, Umudugudu wa Rwebeya, hatoraguwe uruhinja bigaragara ko rwahajugunywe n’umuntu wabigambiriye kuko yamushyize hagati y’amabuye, kandi yari yamufubitse.

Uru ruhinja rwabonywe mbere na mbere n’umukecuru Nyirakaboneye Concessa, usanzwe akora umwuga wo guhonda amabuye akuramo igaraviye n’umucanga, ahita ajya kubibwira ubuyobozi.

Nyiraboneye yagize ati: “Nabyutse njya guhonda amabuye muri Rwebeya nk’uko bisanzwe, ariko nza kumva ijwi nk’iry’umwana w’uruhinja, njya kureba nsanga ni uruhinja rufubitse neza, mpita njya kubibwira ubuyobozi buraza buramutwara, ntabwo nzi  uwamutaye aho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange Tuyisenge Vedaste, na we avuga ko koko  ayo makuru ari yo kandi ko basanze umwana  ari mu mugezi wa  Rwebeya  ari hagati y’amabuye, bakaba bahise bamujyana ku kigo nderabuzima cya Nyange kugira ngo yitabweho.

Yagize ati: “Umwana twasanze bamushyize hagati y’amabuye ku mucanga wo mu mugezi wa Rwebeya, twagize amahirwe imvura ntiyagwa, iba yamutwaye ariko ntabwo ariko byagenze, hari umwe mu bakobwa bakekwa ko yaba ari we wabikoze ubu yashyikirijwe inzego z’umutekano, naramuka ahamwe n’icyaha azabihanirwa n’amategeko.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri Dr. Muhire Philibert, ashimangira ko umwana yageze mu nzego z’ubuzima ameze neza.

Yagize ati: “Ni byo koko hari uruhinja batoraguye mu mugezi wa Rwebeya  nk’uko bigarara, ubu rero ibimenyetso biratwereka ko umwana ameze neza turakomeza kumukurikirana turebe ko hari ubundi burwayi afite.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwo butangaza ko uwo mwana nyuma yo kwitabwaho n’abaganga, azashyikirizwa Marayika murinzi nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Musanze, ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Kayiranga Theobard abivuga.

Yagize ati: “Umwana kuva twagize amahirwe imvura ntigwe ngo imutware, agiye kwitabwaho n’abaganga nyuma y’aho tuzamushakira Marayika murinzi na we ubuyobozi buzakomeza gufasha.”

Ashimira uriya mubyeyi wagaragaje umutima mwiza atanga amakuru ya ruriya ruhinja, kandi ashishikariza abandi gukomeza kujya batanga amakuru.

Yanaboneyeho gusaba abatwite, kutavutsa ubuzima abana baba batwite, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Uruhinja rwatwawe n’imbangukiragutabara
Ukekwa bamusanze iwabo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8 7 Ugushyingo 2026 Saa 16:27
  2. Imbamutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe 7 Ugushyingo 2026 Saa 13:07
  3. Paraguay: Perezida Santiago Peña yafungiwe iwe mu rugo asimbuzwa Visi Perezida Pedro Alliana 7 Ugushyingo 2026 Saa 09:27
  4. Kirehe: Inzu 53 z’abaturage n’amashuri 7 byangijwe n’ibiza 7 Ugushyingo 2026 Saa 08:20
  5. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22