Musanze: Arakekwaho kwica umugabo we maze akiyahura

Musanze: Arakekwaho kwica umugabo we maze akiyahura

Umutoni Fracoise w’imyaka 37 yasize amarira n’imiborogo mu bana be n’abaturanyi b’umuryango we bazindukiye ku nkuru y’inshamugongo, aho bikekwa ko yivuganye umugabo we witwa Hagenimana Innocent maze na we akiyahura.

Byabereye mu Mudugidu wa Gacondo, Akagari ka Rubindi, Umurenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze, mu ijoro ryo ku wa 17 Mata 2025 rishyira kuri uyu wa Gatanu.

Uyu mugore bikekwa ko yishe umugabo we amukubise ifuni mu mutwe, bakaba bari basanzwe babana mu makimbirane ya hato na hato nubwo bitagaragariraga abandi ko byagera ku rwego rwo kwamburana ubuzima.  

Bamwe mu bahageze bumvaga abana barira cyane bagira amatsiko yo kujya kureba impamvu abana baririra icyarimwe badaceceka biyemeza kujya kureba basanga inzu irimo imirambo ibiri.

Nizeyimana, umwe mu baturanyi, yagize ati: “Twumvise abana barira kandi ntibaceceke, twahamagara telefone ya Hagenimana tukumva iravugira mu nzu. Ni bwo twahisemo kwica inzugi dusanga umugabo aryamye ku buriri yapfuye, umugore na we amanitse mu mugozi yambaye isutiye n’agakabutura yapfuye. Dukeka ko umwe yishe undi na we yarangiza akiyahura.”

Umwe mu bana bavuka kuri abo babyeyi babasize ari imfubyi yavuze ko mbere y’uko ibyo biba yari yabatumye kujya kubatirira agasuka gato bita inkonzo mu baturanyi, ababwira ko ajya kubagara ibishyimbo kuri uyu wa Gatanu.

Ati: “Twakazanye bwije tumubajije ibiryo atubwira ko tuzarya ejo duhita turyama. Ntabwo rero tuzi igihe mama yiciye papa cyangwa se igihe mama yiyahuriye. Bajya batongana rimwe na rimwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, na we yemeza ko Umutoni Francoise ashobora kuba yishe umugabo we hanyuma na we akiyahura.

Yagize ati: “Ni byo koko amakuru yo kuba Umutoni yishe umugabo nawe yarangiza akimanika ni yo. Twasanze bose bapfuye ariko umugore yimanitse, gusa turacyakurikirana icyaba cyateye uru rupfu niba koko umwe yarishe undi yarangiza akimanika cyangwa niba hari undi waba yakoze ibyo.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco, na we yemeza ko iki kibazo bakimenye kandi ko imibiri y’abo babyeyi yajyanywe mu Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ikorerwe isuzuma mu gihe iperereza rikomeje.

Yagize ati: “Na twe iki kibazo twakimenye ko hari abantu babiri bitabye Imana bo muri Gataraga, Akagari ka Rubindi. Imirambo ya ba nyakwigendera ari bo Hagenimana na Umutoni, kuri ubu yajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ikorerwe isuzuma harebwe icyabiteye, harebwe impamvu uyu mugore yishe umugabo we yarangiza akiyahura.”

Polisi y’u Rwanda iragira inama abaturage gutangira amakuru ku gihe ku miryango ifitanye amakimbirane ashobora kuvamo kwicana, ikaba yakwigishwa icyaha cy’ubwicanyi kitaraba, n’abafitanye ibibazo bakajya begera ubuyobozi bukabagira inama hakiri kare.

Aba babyeyi basize abana babiri, umwe w’imyaka 8 n’undi ufite imyaka 3. Amakuru avugwa n’abaturanyi ni uko  intandaro y’amakimbirane ni uko Umugabo yaba yaragurishije ishyamba yari asangiye na bashiki be amafaranga avuyemo akayikubira.

Abaturanyi b’umugore n’umugabo babuze ubuzima bari gutegura aho baza kubashyingura
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14