Musanze: Abasenateri basabye Akarere kuba hafi amakoperative

Musanze: Abasenateri basabye Akarere kuba hafi amakoperative

Kuri uyu wa gatatu, Abasenateri basuye amakoperative y’Ubuhinzi n’Ubworozi, basabwa Akarere ka Musanze kwegera amakoperative bakayafasha kunoza imikorere akiteza imbere.

Umuyobozi w’Akarere Claudien Nsengimana yakiriye itsinda ry’Abasenateri ryari riyobowe na Hon. Bideri John Bonds ryaje kugaragariza Ubuyobozi bw’Akarere ibyavuye mu isura ry’amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi yo mu Karere ka Musanze bakoze ku wa 9 Mutarama 2024.

Mu nama batanze, Abasenateri basabye abayobozi b’amakoperative kurushaho gukorana umurava no kubaka ubufatanye hagati yabo, kwibuka kwizigamira muri Ejo Heza, kujyana abana ku mashuri n’ibindi.

Abo Basenateri basabye Akarere kwita ku makoperative.

Bati: “Turasaba Ubuyobozi bw’ Akarere kuba hafi amakoperative bukayafasha gutera imbere”.

Abasenateri bakoranye inama n’Ubuyobozi bw’ Akarere yanitabiriwe n’Abaperezida b’amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi, abayobozi ba Komite Ngenzuzi, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’abakozi b’ Akarere barimo ushinzwe amakoperative , ushinzwe ubworozi n’ushinzwe ubuhinzi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ruboneka Jean Bosco yabonye ikipe nshya muri Libya 7 Ukwakira 2026 Saa 13:50
  2. Umugenzi yapfiriye mu ndege ya Kenya Airways yari yerekeje i Lagos 7 Ukwakira 2026 Saa 12:19
  3. Korali Beula yakoze indirimbo ‘Yesu Kristo’ isubiza abamwizera ibyiringiro 7 Ukwakira 2026 Saa 12:08
  4. Messi yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine mu birori binogeye ijisho 7 Ukwakira 2026 Saa 08:15
  5. Kenya: Umusifuzi watanze penaliti itavuzweho rumwe yakubiswe  7 Ukwakira 2026 Saa 00:13