Mukura VS yasubitse ‘’Mukura Season Launch’’

Mukura VS yasubitse ‘’Mukura Season Launch’’

Ikipe ya Mukura VS yatangaje ko yasubitse igikorwa cyayo cya Mukura season Launch cyari kuzaba ku wa Gatandatu tariki 1o Kanama 2024 kuri Stade Huye.

Mu itangazo Mukura VS yasohoye kuri uyu wa Kane tariki 8 Kanama 2024 yavuze ko iki gikorwa gisubitswe ku mpamvu zitabaturutseho.

Ati: “Bitewe n’impamvu zidaturutseho, tubabajwe no kubamenyesha ko igikorwa cya Mukura Season Launch gisubitswe.”

Icyemezo kije gikurakira umwanzuro ntakuka w’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) wo gukuraho umukino wa gishuti wari kubahuza na Rayon Sports uzasoza ibirori bya “Mukura Season Launch” byo kumurika imyambaro mishya n’abakinnyi bashya bazifashishwa mu mwaka w’imikino wa 2024/25 utabera umunsi umwe n’umukino wa Super Coupe ihuza ikipe yatwaye Shampiyona n’iyatwaye Igikombe cy’Amahoro uzahuza APR FC na Police FC ku wa 10 Kanama 2024 kuri Kigali Pele Stadium.

Mukura vs izatangira shampiyona ya 2023/24 yakira Gasogi United tariki 15 Kanama 2024, kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Turinumukiza Pelagie

Nkatwe Nkabafana Ba Reyon Sport Dufatanyije Nabakinnyi Bacu Ibintu Twaritugiyegukorera Mukura Yarikuzabyicuza Ibitego Bike Twarikubatsinda Ibike Ni 6 – 1 .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umuhanzi Christopher yakoze igitaramo cy’amateka muri Uganda 7 Ugushyingo 2026 Saa 21:13
  2. Amatora : Abagore n’abafite ubumuga biyemeje gushyira imbere uburenganzira bw’abo bahagarariye 7 Ugushyingo 2026 Saa 20:27
  3. Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8 7 Ugushyingo 2026 Saa 16:27
  4. Imbamutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe 7 Ugushyingo 2026 Saa 13:07
  5. Paraguay: Perezida Santiago Peña yafungiwe iwe mu rugo asimbuzwa Visi Perezida Pedro Alliana 7 Ugushyingo 2026 Saa 09:27