Muhoza Eric na Ingabire Diane begukanye “Akagera Rhino Race”

Muhoza Eric na Ingabire Diane begukanye “Akagera Rhino Race”

Muhoza Eric mu bagabo na Ingabire Diane mu bagore, begukanye Isiganwa ry’Amagare “Akagera Rhino Race” ryateguwe mu rwego rwo kwishimira igaruka ry’inkura n’uburyo Pariki y’Akagera ikomeje kubungabungwa.

Iri siganwa ryabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 26 Ukuboza 2023, ryateguwe ku bufatanye na Pariki y’Akagera, Akarere ka Kayonza n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), mu rwego rwo gukomeza gukurura ba mukerarugendo, no kuyibungabunga bigizwemo uruhare n’abayituriye bayirinda inkongi, guhigamo no guhinga bayisatira.

Abakinnyi 54 babigize umwuga barimo abagabo 48 ndetse n’abagore batandatu ni bo bahagurukiye Rugende, bakora intera ya kilometero 75,8. Ku rundi ruhande, hari abatarabigize umwuga basiganwe kilometero 30 bazenguruka Imirenge ya Rwinkwavu na Mwiri.

Mu babigize umwuga, Tuyizere Hashim wa Les Amis Sportifs yayoboye isiganwa hakiri kare, ava mu bandi agenda wenyine ariko agera mu Kabuga ka Musha i Rwamagana ari kumwe na Mbyayingabo Théodore (Benediction), Muhoza Eric (Team Amani) na Manizabayo Eric wa Benediction Club.

Aba bakinnyi uko ari bane bakomeje kugenda imbere y’igikundi ndetse bashyiramo ibihe bigera ku munota, ariko muri kilometero 10 za nyuma, Mbyayingabo arasigara mu gihe na Nzafashwanayo washatse kubakurikira atigeze abashyikira.

Muhoza Eric ni we watanze abandi kugera ku murongo i Rwinkwavu, akurikirwa na Manizabayo Eric mu gihe Tuyishime Hashim yabaye uwa gatatu.

Mu bagore, Ingabire Diane ukinira Canyon/SRAM Team yabaye uwa mbere, akurikirwa na Mwamikazi Djazila ndetse na Ntakirutimana Martha ba Ndabaga Women Cycling Team.

Mu bagabo bakoresha amagare asanzwe, hatsinze Higiro Samuel akurikirwa na Hafashimana Wellars mu gihe Kwizera Eric yabaye uwa gatatu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49