Muhanga: Ikamyo yacomotse icy’inyuma gikomeretsa 2 bari mu modoka

Muhanga: Ikamyo yacomotse icy’inyuma gikomeretsa 2 bari mu modoka

Ikamyo yatereraga umusozi yatunguranye ubwo icy’inyuma cyayo gihetse kontineri cyacomokaga, maze gisubira inyuma kigonga imodoka yari inyuma irimo abantu babiri bahise bakomereka.

Byabaye ku wa 18 Ukuboza 2023, ubwo iyo kamyo yavaga mu Mujyi wa Kigali yerekeza i Muhanga igacomoka igeze mu Murenge wa Cyeza, Akagari ka Kivumu mu Mudugudu wa Musengo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Habiyaremye Emmanuel, yavuze ko iyo modoka ikimara gucomoka icy’inyuma cyasubiranye inyuma umuvuduko gihusha ivatiri maze kigonga indi modoka yo mu bwoko bwa Prado yari inyuma yayo.

Abakomeretse bahise bajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Kabgayi aho bakomeje kwitabwaho n’abaganga.  

SP Habiyaremye yasabye abatwara ibinyabiziga kubanza kugenzura imodoka zabo.

Yagize ati: “Mu makuru twabashije kumenya ni uko izi modoka zagendanaga ziva i Kigali maze igice cy’imodoka y’ikamyo yavaga i Kigali, icikaho igice cy’inyuma yakururaga gisubira inyuma gihusha ivatiri yari inyuma ikurikiyeho maze gifata imodoka yo mu bwoko bwa Prado yari itwaye abantu babiri bakomeretse bajyanwa ku bitaro bya Kabgayi kigira ngo bitabweho.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo asaba abakoresha umuhanda uva i Kigali werekeza mu majyepfo ko bakwiye kuwitondera kandi bagakurikiza ibimenyetso bibaburira, bakagabanya umuvuduko.

Yasabye nanone abatwara amakamyo kwirinda gukoresha umuvuduko ukabije mu muhanda kuko ukoreshwa na benshi harimo n’abafite ibinyamitende bibiri ndetse n’abarenza imitende 4 nk’imodoka bitewe n’ingano yazo.

Ababonye iyo mpanuka bavuga ko kuba itagize uwo ihitana ari Imana yonyine yatabaye, kuko igice cy’inyuma cy’iyi kamyo cyasubiye inyuma gifite umuvuduko mwinshi kandi cyari kinikoreye ku buryo n’iyo haba hari imodoka nyinshi cyari kuzigonga zose.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Nsengiyumva simeon

Imana aha Yakoze ibikomeye , nkurikije uburyo imodoka zishorerana cyane iyo hari ikamyo imbere yazo , Turayishimye nabo bakomeretse Ibakize

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Umusifuzi watanze penaliti itavuzweho rumwe yakubiswe  7 Ukwakira 2026 Saa 00:13
  2. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  3. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  4. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  5. Nyabihu: Poste de santé ya Marangara imaze imyaka 4 idatanga serivisi 6 Ukwakira 2026 Saa 12:38