Muhanga: Urubanza rw’abakekwaho guhindura imyaka y’abana rwasubitswe

Muhanga: Urubanza rw’abakekwaho guhindura imyaka y’abana rwasubitswe

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye ruherereye mu Kagari ka Gitarama, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga rwasubitse urubanza ruregwamo abantu 6 bakurikiranyweho guhindura imyirondoro y’abana ngo bemererwe kwinjira muri Academy ya Bayern Munich.

Mu bakurikiranywe harimo Nshimiyimana David akaba Umuyobozi w’Ikipe ya The Winners ikorera imyitozo kuri Sitade y’Akarere ka Muhanga.

Uru rubanza rwari ruteganyijwe ku wa 19 Ukuboza 2023, mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye aho baburanaga ku ifunga n’ifungurwa.

Aba bose bakurikiranyweho ibyaha birimo ibyaha byo Guhimba, guhindura, gukoresha inyandiko mpimbano no guhindura amakuru yo muri mudasobwa utabyemerewe ndetse n’ubufatanyacyaha.

Byakozwe hagambiriwe kugabanya imyaka y’abana kugira ngo bemererwe kujya gutorezwa gukina umupira w’amaguru muri Academy ya Bayern Munich.

Aba bose batawe muri yombi hagati y’itariki 28 Ugushyingo 2023 n’iya 1 Ukuboza 2023, aba barimo Nshimiyimana David, Mukandamage Antoinette, wari umutoza w’abato ba The Winners, Mberarivuze Pierre wari ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyamagabe ndetse n’ababyeyi 3 b’abana bahinduriwe imyirondoro.

Abitabiriye uru rubanza babwiye umunyamakuru ko urukiko rwababwiye ko rutari buburanishe uru rubanza ku mpamvu z’uko umwe mu bafunzwe witwa Mberarivuze Pierre wari umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Kibilizi, Akarere ka Nyamagabe yagaragaje ko ugomba kumwunganira mu mategeko uturuka i Kigali atabashije kuboneka maze urukiko ruvuga ko ari uburebganzira bwe bwo kunganirwa rurasubikwa.

Hategerejwe itariki n’isaha yo kuburaniraho gusa aba bakurikiranwe bakomeje gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8 7 Ugushyingo 2026 Saa 16:27
  2. Imbamutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe 7 Ugushyingo 2026 Saa 13:07
  3. Paraguay: Perezida Santiago Peña yafungiwe iwe mu rugo asimbuzwa Visi Perezida Pedro Alliana 7 Ugushyingo 2026 Saa 09:27
  4. Kirehe: Inzu 53 z’abaturage n’amashuri 7 byangijwe n’ibiza 7 Ugushyingo 2026 Saa 08:20
  5. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22