Muhanga: Mahirwe yafatanywe udupfunyika tw’urumogi 182

Muhanga: Mahirwe yafatanywe udupfunyika tw’urumogi 182

Umugabo witwa Mahirwe Donat w’imyaka 45 utuye mu Murenge wa Shyogwe, mu Kagali ka Ruli ho mu Mudugudu wa Kavumu yafatanywe udupfunyika 182 n’amagarama 500 by’urumogi biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Uyu mugabo yafashwe tariki ya 31 Ugushyingo 2023, ni bwo inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze zafatanye uyu mugabo utubure 182 n’amagarama 500 y’urumogi.

Inzego z’ubuyobozi zatangarije Imvaho Nshya ko uyu mugabo yafatiwe iwe mu rugo rwe aho yari abitse uru rumogi ndetse yaranarugurishaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Shyogwe, Mushimiyimana Josephine yemeje aya makuru y’ifatwa rye ashimira abaturage batanze amakuru kugira ngo afatwe ndetse anibutsa abacuruza ibiyobyabwenge ko bagomba kubireka.

Ati: “Ni byo uyu mugabo yarafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ndetse n’abasanzwe barugurayo”.

Akomeza yibutsa abacuruza ibiyobyabwenge birimo urumogi n’ibindi bitandukanye birimo n’inzoga z’inkorano ko baba bakoze ibyaha kandi bihanwa n’amategeko.

Yagize ati: “Ntabwo tuzihanganira abacuruza ibiyobyabwenge birimo urumogi ndetse n’ibifi bitandukanye birimo n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge ukoze ibi byose aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko kandi turasaba abantu bose kujya batanga amakuru yaho babonye abatwangiriza urubyiruko”.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko atageze kuri miliyoni 10 Frw, ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje n’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku biyobyabwenge bihambaye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54