Muhanga: Batandatu bafungiwe guhindura imyaka y’abana barekuwe  hasigaramo umwe

Muhanga: Batandatu bafungiwe guhindura imyaka y’abana barekuwe  hasigaramo umwe

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, rwarekuye by’agateganyo abantu batandatu bari bakurikiranyweho guhindura imyaka y’abana bakinnye irushanwa ryahuje amashuri ya Paris Saint Germain mu kwezi kwa Kamena 2023.

Ni urubanza rwasomewe mu ruhame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2023 ku cyicaro cy’uru rukiko saa munani zuzuye, bakaba bari bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano.

Mu bushishozi bw’uru rukiko rwemeje ko nta mpamvu zikomeye zituma Mukandamage Antoinette, Nshimiyimana David, Mberarivuze Pierre, Munyampundu Jean, Hakizimana Octave na Munyampirwa Denys bafungwa by’agateganyo.

Uru rukiko rwemeje ko Mukandamage Antoinette na Nshimiyimana David bafungurwa by’agateganyo ariko bakajya bitaba ubushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rwa Nyamabuye buri wa mbere w’icyumweru kugeza dosiye yabo ifatiwe icyemezo n’uru rwego.

Rwanategetse ko Mberarivuze Pierre, Munyampundu Jean, Hakizimana Octave na Munyampirwa Denys bahita bafungurwa by’agateganyo uru rubanza rukimara gusomwa ndetse nta bindi bategetswe.

Me Kalinganire Steven wunganira Habineza Vincent de Paul yari yatanze inzitizi ku bijyanye n’uwo aburanira wakoreraga irembo urukiko ruzisuzumye rusanga nta shingiro ndetse rutegeka ko hari n’impamvu zikomeye zituma akurikiranwa afunze by’agateganyo.

Me Twagirayezu Mico Joseph wunganiraga Nshimiyimana David akaba Perezida wa The Winners avuga ko yishimiye kuba umukiliya we ahawe ubutabera akajya yitaba kugeza igihe urubanza ruzapfundikirirwa kandi akomeza gukorana n’umukiliya we kugira ngo bubahirize icyo urukiko rwategetse nk’umufasha w’ubutabera.

Rwibukije ko aba bose bari bakurikiranwe ko uwifuza kujuririra iki cyemezo yabikora mu gihe cy’iminsi itanu kuva igihe akimenyesherejwe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22