Muhanga: Abafite ubumuga babangamiwe no kutabona isoko ry’ibyo bakora

Muhanga: Abafite ubumuga babangamiwe no kutabona isoko ry’ibyo bakora

Abagize zimwe muri Koperative z’abantu bafite ubumuga baravuga ko nubwo bagira uruhare mu guharanira iterambere ryabo bakibumbira mu makoperative batarabasha kubona isoko ry’ibyo bakora bagasaba koroherezwa kubona amasoko.

Ibi babigarutseho ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka ku nshuro ya 12 wahariwe abafite ubumuga wizihijwe ku wa 3 Ukuboza 2023.

Mukanyonga Christine ni umuyobozi wa Koperative Tuzamurane ikorera mu Murenge wa Kiyumba avuga ko abafite ubumuga bamenye uburenganzira bwabo ku buryo batakiheza kandi bagira uruhare mu iterambere ariko ko batarabasha kubona isoko ry’ibyo bakora mu bukorikori bwabo.

Ati: “Ni byo abafite ubumuga twamenye ibijyanye n’uburenganzira bwacu imiryango yacu ntabwo ikiduhisha mu kirambi twavuyeyo turakora ubukorikori nkatwe, ariko turasaba ko badushakira amasoko kuko ntabwo turabona aho twagurishiriza ibikorwa byacu”.

Perezida wa Koperative Twizerane -Kibangu,Ntakirutimana Jean Bosco  avuga ko bakora isabune z’imiti ndetse n’isabune y’amazi n’ibindi ariko  batarabasha kubona aho bagurisha ibyo bakora ndetse hari ibyangombwa badafite.

Yagize ati: “Koperative yacu dukora amasabune y’imiti n’amazi ndetse n’ibindi gusa ntabwo turabasha kubona aho tugurishiriza kuko iyo ugiye mu bitaro gusaba ko wabagezaho isabune y’amazi bakubwira ko isoko baritanze ndetse ugasanga ahandi hari ibyangombwa badusaba kugira ngo tubashe gupiganwa ugasanga hari n’ibyo tutazi ko tugomba kubishaka ariko abayobozi bakomeze badufashe turabizeye tuzagera kuri byinshi”.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, Hitayezu Edouard
avuga ko abafite ubumuga bafashwa mu nama ndetse no mu bushobozi kuko hari Koperative zihabwa ubwunganizi bw’amafaranga kugira ngo babashe kongera igishoro.

Ati: “Muri aka karere kacu dufite byinshi abafite ubumuga ndetse hari abamaze kubona ko gukorera hamwe bizamura imyumvire yabo maze nk’ubuyobozi bukabafasha kuko nibura buri mwaka Koperative 4 zihabwa amafaranga yo kuzamura ibikorwa byabo kandi ubona ko bibafasha kuzamuka ariko turacyavugana n’abafatanyabikorwa ngo ibyo bakora bibonerwe amasoko babone amafaranga bakomeze kwiteza imbere”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga,Kayitare Jacqueline avuga ko abafite ubumuga bagomba gukomeza guharanira iterambere ryabo akabizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi no kubafasha kwiteza imbere bivuye mu byo bakora.

Yakomeje avuga ko ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga(NCPD) bazakomeza kubitaho ndetse banafatanye mu gukuraho inzitizi zibangamira iterambere rirambye ryabo.

Yabasabye kwitabira ibarura ryabo kugira ngo igenamigambi ritegurwa rizabe risubiza ibibazo byabo bagaragaza.

Mu ibarura ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyagaragaje ko Akarere ka Muhanga gafite abantu bafite ubumuga ibihumbi 11 ariko ngo imibare ya nyayo itegerejwe ku ibarura ryatangiye  gukorwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42