Muhadjiri Hakizimana yatandukanye na Police FC

Muhadjiri Hakizimana yatandukanye na Police FC

Ikipe ya Police FC yatangaje ko ku bwumvikane bw’impande zombi, yatandukanye Muhadjiri Hakizimana wayikiniye imyaka itatu mu bihe bibiri bitandukanye.

Iyi kipe yabitangaje kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Ukwakira 2025, ibinyujije mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Muhadjiri ukina mu kibuga hagati afasha abasatira izamu, atandukanye na Police FC nyuma yo kutabona umwanya uhagije wo gukina kuva umutoza mushya Ben Moussa yatangira gutoza iyi kipe mu mpeshyi.

Hakizimana Muhadjiri yageze muri Police FC bwa mbere mu 2021 avuye muri AS Kigali, mu 2022 yerekeje AlKholood FC yo mu cyiciro cya kabiri muri Arabie Saoudite yamaze amezi atandatu gusa yongera kugaruka muri Mutarama 2023.

Mu myaka ibiri yari amaze muri Police FC yayifashije kwegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2024, Igikombe cy’Intwari ndetse na Super Cup 2024.

Uyu mukinnyi abisikanye na Imanishimwe Djabel uherutse gusinya umwaka umwe.

Nyuma y’Iminsi itatu ya Shampiyona y’u Rwanda, iyi kipe ya Police FC ni yo imaze gutsinda imikino yose, ikaba ifite amanota icyenda ikanayobora urutonde.

Hakizimana Muhadjiri yatandukanye na Police FC yakiniye imyaka itatu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48