Mu Rwanda hakorerwa ikigage kimara umwaka kitarangirika

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 21, 2024
  • Hashize amezi 2
Image

Mu gihe mu Rwanda bimenyerewe ko ikigage cyengwa kikaba kidashobora kurenza iminsi ibiri kitarangirika, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yatangaje ko mu Rwanda huzuye uruganda rutunganya icyo kinyobwa cy’amasaka kikaba gishobora kurenza umwaka kitarangirika.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Prof. Ngabitsinze Jean Chrysostome, yashimangiye ko icyo kigage kiba gikozwe mu buryo bwa kijyambere ariko gifite uburyohe bw’umwimerere wacyo.

Yabigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2024, ubwo yatangaga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu gihe Abadepite basuraga ibikorwa by’inganda nto n’iziciriritse no ku bibazo byagaragaye muri Raporo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’imari ya Leta kuri gahunda yo guteza imbere ibyanya byahariwe inganda.

Minisitiri Prof. Ngabitsinze yahamije ko ubu ikigage gikozwe n’urwo ruganda rutunganya amasaka yera mu Rwanda cyatangiye kugera ku isoko kandi ngo kimeze neza.

Urwo ruganda ruherereye mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo. Minisitiri Prof. Ngabitsinze, yagize ati: “Uruganda rw’ikigage nanasuye umwaka ushije, rwakigejeje ku isoko, ikigage ku isoko kirahari. Amasaka arahari batubwiye ko nta kibazo gihari ndetse bongereye n’ubushobozi bahindura imashini wabonaga itihuta.”

Minisitiri Prof. Ngabitsinze Jean Chrysostome yanagaragaje ko urwo ruganda rushobora gukora ikigage ndetse n’ubushera byose bibikwa  igihe kirekire. Ati: “Rukora ikigage gisembuye bitewe n’icyo umuntu akunda hari ubushera…”

Yakomeje agira ati:“ Ubusanzwe Umunyarwanda ntiyari azi ko uyu munsi ushobora kwenga ikigage gifunze mu icupa kikamara umwaka urenga.Yari azi ko acyenga nk’uyu munsi mu ma saa cyenda za mugitondo kigatangira gushya, saa tatu kikaba kiranyowe cyamara iminsi ibiri kikaba cyabaye umutero […]. Ariko kumva ko abantu bakora ikigage kizamara igihe kirekire ntako bisa.”

Minisitiri Prof. Ngabisitsinze asanga abantu bakwiye kubihuza n’umuco bakajya bagikoresha mu bukwe ku bwinshi, kuko gifite ubuziranenge.

Ati: “Byaba  byiza tugiye tunabiganiraho, tubihuze n’umuco icyo kigage no mu misango igiye itandukanye, tujye dukoresha Made in Rwanda, tunasabishe ikigage.  Bivuze ko byose birhoboka icyangombwa ni ukugira ngo abantu batinyure abikorera.”

MINICOM ivuga ko uruganda rukora ikigage rwa Kamonyi, hari gahunda yo kurwegurira abikorera kugira ngo rutange umusaruro kurushaho.

Akarere ka Kamonyi gatangaza ko uru ruganda rukora ikigage rwashyizweho mu rwego rwo  kugeza ikigage ku bagikunda, dore ko hari bamwe batakinywaga nyamara atari uko bacyanga, ahubwo ari ukubera ko babaga batizeye ubuziranenge bw’uburyo gitunganywamo.

Ni uruganda rwatangijwe muri 2021, rwitezweho kandi guteza imbere igihingwa cy’amasaka, kimwe mu bihingwa gakondo cyasaga n’ikigenda kizimira. Hari hanagamijwe kandi guteza imbere abahinzi b’amasaka kugira ngo umusaruro wabo ubone isoko.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 21, 2024
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Uwimana charles says:
Gashyantare 24, 2024 at 5:22 pm

Andika Igitekerezo hano Uruganda nkurwo rukwirakwizwe hose mugihugu cyagwa rwenge ibinyobwa byinshi hose bitugereho

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE