U Rwanda rugiye kwakira Iserukiramuco rihuza abahanzi barenga 200

U Rwanda rugiye kwakira Iserukiramuco rihuza abahanzi barenga 200

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera Iserukiramuco Mpuzamahanga rizitabirwa n’abahanzi barenga 200 bazaturuka mu bihugu 25 byo hirya no hino ku Isi.

Ni Iserukiramuco Mpuzamahanga rizamara iminsi 10, ryiswe “Kigali Trialennial” rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere, rikazabera i Kigali guhera tariki 16 kugeza 25 Gashyantare 2024. 

Kigali Trialennial igiye kuba ku nshuro ya mbere, izarangwa no kumurika imideli, indirimbo n’imbyino by’abahanzi batandukanye, hamwe n’ibitaramo birenga 60, biziyongeraho ibindi birimo, Sinema ikinamico, n’ubwanditsi, hakazanatangwa urubuga rw’ibiganiro ku baryitabiriye, amahugurwa hamwe n’ibindi.

Iri serukiramuco rigamije kugaragaza impano z’abahanzi n’ibihangano byabo, mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga, ukaba ari n’umwanya mwiza wo kugaragaza ubuhanzi Nyarwanda mu ruhando mpuzamahanga, no gukomeza kugaragaza u Rwanda nk’igicumbi cy’iterambere ry’ubuhanzi bushingiye ku muco.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, asaba abatuye n’abagenda Umujyi wa Kigali kuzitabira iri serukiramuco, kuko ari umwanya mwiza wo kuzahungukira ubumenyi.

Ati: “Abazaba baje hano hari ibyo bazajya badusigira nk’ubumenyi, tukaba tubyishimiye, ariko tugira ngo tubonereho twongere dukangurire abantu kuko hari igihe ibintu bijya biza ukabona babifashe nk’ibisanzwe. Abantu bo mu Mujyi rwose bajyaga bavuga ngo imyidagaduro irihe, ubu yaje, twizere ko nta mpamvu izatuma batabyitabira, ahasigaye Umujyi wacu ukomeze kuba Umujyi ushyushye.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Sandrine Umutoni, avuga ko nk’Abanyarwanda uyu ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibyo bafite.

Ati: “Nka Minisiteri ishinzwe urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, turashaka no kureba ko abahanzi bakiri bato, na bo baba bakeneye ubumenyi bujyanye n’impano za bo. Bivuze ko muri ino minsi 10 bazahura n’abantu bashobora kubafasha kongera ubumenyi bwabo, banamenye isoko ry’aho bashobora kugurisha ibihangano byabo.”

Iserukiramuco Kigali Trialennial rifite insanganyamatsiko igira iti ”Ihuriro ry’ubuhanzi, ubumenyi n’ubukungu”, bikaba biteganywa ko rizajya riba buri nyuma y’imyaka itatu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25