Mu myaka Itanu gusa hamaze gucuruzwa abantu basaga 300

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 2, 2024
  • Hashize amezi 4
Image

Imibare y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) igaragaza ko abantu 314 bacurujwe mu bihe bitandukanye kuva mu 2019 kugeza 2023 ariko hakagaragazwa ko abantu 82 bagaruwe mu gihugu mu myaka 5.

Ingingo y’icuruzwa ry’abantu yagarutsweho kenshi mu bukangurambaga bwa RIB bwamaze ukwezi aho bwarangiye ku wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2024.

Insanganyamatsiko yagiraga iti “Uruhare rwa buri muntu mu kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi”.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko mu mwaka wa 2018-2019 abantu 20 bangana na 28% bacurujwe, mu mwaka wa 2019-2020 imibare y’abacurujwe yarazamutse igera kuri 91 bangana na 29%.

2020-2021 abacurujwe bari 61 bangana na 19%, 2021-2022 bari 41 bangana na 13%, ni mu gihe mu mwaka wa 2022-2023 hacurujwe abantu 58 bangana na 18%.

Christine Kayirebwa, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyaha byihariye n’ibyaha by’inzaduka muri RIB, aherutse gutangaza ko abagore n’abakobwa bacurujwe ari 242 bangana na 77% mu gihe abagabo ari 72 bangana na 23%.

Abana 111 bari munsi y’imyaka 18 bangana na 35% RIB ivuga ko bacurujwe mu myaka ishize.

Abana 167 bangana na 53% bari mu kigero cy’imyaka 18-30 baracurujwe.

Ni mu gihe abantu 36 bangana na 12% bari hejuru y’imyaka 30 na bo bacurujwe.

Nubwo hagaragazwa imibare y’abacurujwe, Urwego rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko hari abagaruwe bari barajyanywe kugurishwa.

Imibare igaragaza ko mu myaka 5 hamaze kugarurwa abantu 82 bari barajyanywe gucuruzwa.

Mu 2018-2019 abantu 23 bari barajyanywe gucuruzwa baragaruwe.

2019-2020 hagaruwe abantu 11, umwaka wakurikiyeho hagaruwe 16 mu gihe mu 2021-2022 imibare y’abagaruwe bagiye gucuruzwa bari 6.

Ni mu gihe kandi umwaka ushize wa 2022-2023 hagaruwe abantu 26 bangana na 32%.

Itegeko Nº 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi, ingingo ya 18 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni icumi (10.000.000 Frw ) ariko atarenze miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 Frw).

Iyo icyaha gikozwe ku buryo cyambukiranya imipaka, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni makumyabiri (20.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni makumyabiri n’eshanu (25.000.000 Frw).

Christine Kayirebwa, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyaha byihariye n’ibyaha by’inzaduka muri RIB (Foto RIB)
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 2, 2024
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE