Mu Kuboza, Ingabo za MONUSCO zizaba zashize muri RDC

Mu Kuboza, Ingabo za MONUSCO zizaba zashize muri RDC

Bitarenze mu Kwezi k’Ukuboza 2024, Ingabo zoherejwe n’Umuryango w’Abibumbye kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zizaba zamaze kuva ku butaka bw’icyo gihugu.

Umuyobozi wa MONUSCO akaba Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Bintou Keita, yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama ko nyuma y’imyaka 25 ubwo butumwa buzasoza manda mu mpera z’umwaka wa 2024.

Yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru ko gahunda yo gukura abasirikare bari mu butumwa bwa Loni muri RDC izakorwa mu byiciro bitatu, aho icyiciro cya mbere kigizwe n’abasirikare 2,000 bazava muri RDC mu kwezi kwa Mata.

Mu Gushyingo umwaka ushize, Umuryango w’Abibumbye na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demoarasi ya Congo byasinyanye amasezerano agamije gukura MONUSCO muri icyo gihugu.

Icyo gihe, ayo masezerano yashyizweho umukono na Keita hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Christophe Luntundula i Kinshasa mu Murwa Mukuru wa Congo.

Guverinoma ya Congo yasabye ingabo za Loni kuva mu gihugu kubera ko zananiwe gucunga umutekano w’abasivili no kubarinda ibitero by’imitwe yitwaje intwaro.

Kuri ubu muri icyo gihugu harabarurwa inyeshyamba zisaga 200 zirimo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nanone kandi harimo indi mitwe y’abanyamahanga nka ADF Nalu yashinzwe n’abaturage ba Uganda barwanya Leta y’igihugu cyabo ndetse na RDC-Tabara na yo irwanya Leta y’u Burundi.

Ku rundi ruhande, kugeza muri Gashyantare 2023 bivugwa ko MONUSCO yari ifite abasirikare barenga 12,000 n’abapolisi 1,600 ku butaka bwa RDC.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22