Mu Buhinde bigaragambije bamagana guhumeka umwuka uhumanye

Mu Buhinde bigaragambije bamagana guhumeka umwuka uhumanye

Abaturage benshi mu Mujyi w’u Buhinde, New Delhi bigabije imihanda barigaragambya bamagana guhumeka umwuka wanduye, basaba Leta ko yafata ingamba kuko umurwa mukuru wugarijwe n’umwuka uhumanye.

Kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2025, i New Delhi haramukiye umwotsi mwinshi aho abaturage bigaragambije bavuga ko ari umwuka mubi uri kwangiza ubuzima bwabo kandi biganisha ku rupfu.

Abigaragambya benshi bari bafite amabendera yamagana umwuka uhumanye, banaririmba indirimbo zijyanye nabyo mu gihe inzego z’umutekano zafashe bamwe muri bo zirabafunga abandi zirabatatanya.

Aljazeera yatangaje ko kuri uyu wa   Mbere, Ikigo cy’u Buhinde gishinzwe kugenzura umwuka, cyagaragaje ko ikigero cy’umwuka mubi i New Delhi  cyarenze  400 mu gihe igipimo cy’umwuka mwiza gisanzwe ari 100.

Bamwe mu basesenguzi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Rahul Gandhi  bavuze ko ari uburenganzira bw’abaturage guhumeka umwuka mwiza, abaza impamvu abaturage bafashwe nk’abanyabyaha mu gihe bakoraga imyigaragambyo mu mahoro.

Polisi ya New Delhi yavuze ko imyigaragambyo yahagaritswe kuko abayikoraga nta burenganzira bari babifitiye kandi byahungabanyaga umutekano aho byabuzaga abantu kujya mu mirimo kuko bafunze imihanda.

Ku rundi ruhande ariko Minisitiri w’Ibidukikije, Manjinder Singh Sirsa, yavuze ko Guverinoma izakomeza gukora ibishoboka byose mu rwego rwo kurwanya ibikorwa bikorerwa mu mujyi bigira uruhare mu guhumanya umwuka.

Inzego z’umutekano zataye muri yombi bamwe mu bigaragambyaga mu Buhinde bamagana umwuka uhumanye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17