Mozambique: Inzego z’umutekano z’u Rwanda zateye inkunga abagore bibumbiye muri Koperative

Mozambique: Inzego z’umutekano z’u Rwanda zateye inkunga abagore bibumbiye muri Koperative

Inzego z’umutekano z’u Rwanda, RSF, muri Mozambique zateye inkunga Koperative igizwe n’abagore ‘Cooperativa Moda do Litoral’, aho yashyikirijwe imashini 10 zidoda n’ibikoresho byazo, zikazabafasha kwiteza imbere.

Iyi koperative isanzwe ikorera mu Karere ka Mocímboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado. RSF itangaza ko iki gikorwa kigamije guha ubushobozi abagore mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi no kugira icyo binjiza biturutse ku bikorwa bakora.  

Helena Bandeila wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Mocímboa da Praia yashimye inkunga yatanzwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, ikaziha abaturage bo muri Cabo Delgado, agace kababaye cyane biturutse ku makimbirane yahahoze mbere yuko RSF ihagera mu kwezi kwa Nyakanga 2021.

Yagize ati: “Turashimira cyane uyu musanzu w’inzego z’umutekano z’u Rwanda. Urerekana umutima wabo w’ubufatanye atari umutekano gusa ahubwo no kongera kwiyubaka.

Izi mashini zizatuma abagore bacu bashobora gukora, batere imbere kandi bafashe n’imiryango yabo.”

Abagize koperative ‘Cooperativa Moda do Litoral’ bishimiye inkunga bahawe, bavuga ko zizabafasha kongera kwiyubaka mu gukora ubucuruzi aho batuye.

Iyi nkunga iri muri gahunda y’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu gusabana n’abaturage no kwita ku mibereho y’abaturage.

Ni gahunda ishimangira ubushake RSF ikomeje guharanira umutekano w’abantu, ikuzuza inshingano zabo z’ibanze zo kugarura amahoro n’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado.

Amafoto: RDF

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ngororero: Dr. Biruta yasabye abahinzi kongera umusaruro 10 Ukwakira 2026 Saa 17:29
  2. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  3. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  4. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47
  5. MoYa yishimiye filime Ben’Imana izahagararira u Rwanda muri Oscars 10 Ukwakira 2026 Saa 12:36