Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zubatse isoko ry’amafi rigezweho

Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zubatse isoko ry’amafi rigezweho

Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurwanya ibyihebe muri Mozambique, zashyikirije ubuyobozi n’abaturage b’Umujyi wa Mocimboa da Praia isoko ry’amafi rya kijyambere zujuje rifite agaciro ka miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuhango wo gutaha no kumurika iryo soko witabiriwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique Claude Nikobisanzwe n’inzego z’ubuyobozi muri icyo gihugu. 

Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo, yashimye Inzego z’umutekano z’u Rwanda kuri iki gikorwa, avuga ko bizafasha mu guhindura ubuzima bw’abatuye iyi Ntara basubiye mu byabo baturutse mu bice bitandukanye bari barahungiyemo batinya kwicwa n’ibyihebe byo mu mutwe wa Ahlu Sunna Wal Jammah.

Umuyobozi w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique Gen Maj Nkubito Eugène, yavuze ko Inzego z’umutekano z’u Rwanda zitari i Cabo Delgado mu bikorwa byo gucunga umutekano gusa, ko zinafasha mu iterambere ry’iyi Ntara.

Yijeje ubuyobozi bw’iyi Ntara gukomeza kubufasha mu gukemura ibibazo byose, mu rwego rwo kugera ku mahoro n’umutekano birambye. 

Ibi birori kandi byaranzwe n’umukino wa gicuti w’umupira w’amaguru wahuje Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’ikipe y’urubyiruko rw’umupira w’amaguru mu Mujyi wa Mocimboa da Praia.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ngororero: Dr. Biruta yasabye abahinzi kongera umusaruro 10 Ukwakira 2026 Saa 17:29
  2. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  3. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  4. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47
  5. MoYa yishimiye filime Ben’Imana izahagararira u Rwanda muri Oscars 10 Ukwakira 2026 Saa 12:36