Morocco yahawe kwakira igikombe cy’Afurika cy’abagabo cya 2025

Morocco yahawe kwakira igikombe cy’Afurika cy’abagabo cya 2025

Ibi byatangajwe mu Inama ya komite nyobozi y’impuzamashirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yateranye kuri uyu wa Gatatu Tariki 27 Nzeri 2023 I Cairo mu Misiri.

Morocco yari hatanye na Algeria na Nigeria, yatowe n’amajwi 22 yabagize komite nyobozi ya CAF.

Igihugu cya Morocco si ubwa mbere cyaba cyakiriye irushanwa rikomeye mu mupira w’amaguru kuko uyu mwaka yakiriye final ya CAF champions League, yakira Kandi igikombe cy’isi cy’amakipe naho muri 2022 yarikiye igikombe cy’Afurika cy’abagore.

Iki gikombe cy’Afurika cya 2025 kizakinwa mu mujyi itandatu irimo Agadir, Casablanca, Fes, Marrakech, Rabat na Tangier.

iki gikombe cya 2025 cyari kwakirwa na Guinea gusa muri 2022 Prezida wa CAF Patrice Motsepe yavuze ko imyiteguro iri kugenda gake maze bamburwa uburenganzira.

Ni ku nshuro ya kabiri Morocco yakiriye igikombe cy’Afurika cy’abagabo, inshuro ya mbere hari 1988.

SHEMA IVAN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42