Mohammed Chelly yasinyiye Rayon Sports

Mohammed Chelly yasinyiye Rayon Sports

Umunyatunisia Mohamed Chelly w’imyaka 24 yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Rayon Sports.

Ibi byatangajwe n’iyi kipe kuri uyu Kane tariki ya 3 Nyakanga 2025, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Mohamed ukina mu kibuga hagati asatira yakiniraga Océano Club de Kerkennah yo mu cyiciro cya kabiri muri Tunisia kuva 2022-2025, yanyuze no muri Sfax Railway Sport y’iwabo kuva mu 2018-2021.

Yakiniye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 ‘Les Aigles de Carthage’

Mohammed Chelli abaye umukinnyi wa gatanu Rayon Sports isinyishije muri iyi mpeshyi nyuma y’Abarundi Musore Prince na Tambwe Gloire na myugariro Rushema Chris Wavuye muri Mukura VS n’Umunye-Congo Tony Kitoga ukina hagati.

Chelly azahanganira umwanya n’abarimo Kitoga utarabona ibyangombwa byose, Rukundo Abdul Rahman, Ishimwe Fiston, Adama Bagayogo na Tambwe Gloire.

Gikundiro iri kwiyubaka yitegura imikino nyafurika ya CAF Confederation Cup 2025/26.

Rayon Sports yasinyishije Mohamed Chelly amasezerano y’umwaka umwe
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Niyomukiza Patrick

TAKITIKEYE IRIHEJURU NDABONA ARIMWIZA CYANE

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48