Miss Uwase Raissa Vanessa yasezeranye mu mategeko

Miss Uwase Raissa Vanessa yasezeranye mu mategeko

Mu rugendo rwo gukora ibirori bibanziriza kurushinga, Miss Uwase Raissa Vanessa wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2015 yasezeranye imbere y’amategeko n‘umukunzi we  Ngenzi Dylan.

Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura kuri uyu wa  Kane tariki 12 Kamena 2025.

Ni nyuma y’ibirori byo gusaba no gukwa byabaye tariki 7 Kamena 2025 bigahuza inshuti, abavandimwe hamwe

 n’imiryango y’impande zombi.

Urukundo rw’aba bombi rwagiye ahagaragara tariki  27 Nzeri 2024, ubwo uwo mukobwa yambikwaga impeta y’urukundo, ibyatunguye benshi bitewe n’uko atari yo yambere yari yambitswe kuko hari izo yambikwaga ariko akazikuramo bitewe n’uko yabaga yatandukanye n’abazimwambitse.

Biteganyijwe ko ibirori byo kwiyakira (Reception) bizaba tariki 14 Kamena 2025 bikazabanzirizwa no gusezerana imbere y’Imana mu itorero rya Zion Temple.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48