Miss Naomie yiyamye abibaza ku kuba atarabyara

Miss Naomie yiyamye abibaza ku kuba atarabyara

Nyampinga w’u Rwanda ubitse ikamba ry’umwaka wa 2020, Nishimwe Naomie yikomye umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga wagaragaje ko amaze igihe ataratwita, amubwira ko iby’inda ye atari umushinga rusange.

Miss Nishimwe yavuze ibi ashingiye ku butumwa bwansitswe n’uwitwa Edman Ishimwe wanditse amagambo asa nkaho ari ukwibasira Miss Naomie n’umuryango we abinyujije ku rubuga rwa ‘X’.

Icyo gihe Edmond yaranditse ati: “Umwaka urahise n’undi uratashye, Miss Naomie akoze ubukwe, ariko nta kanunu ko gusama.”

Miss Nishimwe yahisemo kumwiyama anamusaba ko agomba kumwubaha, ntazongere kwiha kugenzura ubuzima bwe.

Yanditse ati: “Ni nde waguhaye inshingano zo gugenzura ubuzima bwanjye? Inda yanjye si umushinga rusange nshuti. Shaka indi ngingo uganiraho, twubahane.”

Miss Nishimwe Naomie na Michael Tesfy bashyingiranywe tariki 29 Ukuboza 2024, ubukwe bwari bwizihiye inshuti n’imiryango.

Ubu butumwa bwa Nishimwe buje bukurikira ubundi yaherukaga kwandika yihaniza abari bibasiye umugabo we bavuga ko ari umukene basangizanya amafoto agaragaza ko yari ari mu modoka rusange itwara abagenzi.

Ni nyuma kandi y’uko Miss Nishimwe aherutse kumurika igitabo yanditse yise ‘More than a Crown’ gikubiyemo ubuzima bwe bwite mu rwego rwo gutera imbaraga abadafite uko bavuga kandi bafite ibikomere.

Miss Naomie yabwiye abibaza impamvu adasama ko kubyara kwe atari umushinga rusange
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25