Miss Naomi yikomye abavuga ko umugabo we akennye

Miss Naomi yikomye abavuga ko umugabo we akennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yikomye abantu bamaze iminsi bavuga ko umugabo we yakennye, abasaba kumurekera umugabo kandi ko ntawe yamushinze.

Miss Naomi abigarutseho nyuma y’umunsi umwe ushize ku mbuga nkoranyambaga hazengurutswa ifoto y’umugabo we Michael Tesfay agaragara ari mu modoka rusange ari nabyo abenshi bashingiyeho bavuga ko yakennye.

Mu kiganiro yakoreye ku rubuga rwa Instagram (Live), yabasubije ko ubuzima bw’umugabo we Michael Tesfay butabareba, bakwiye kumumurekera icyakora ko we bemerewe kumuvugaho ibyo bashaka ariko bagera ku mugabo we bagafunga iminwa.

Yagize ati: “Icyo yatega cyose, yajya hehe mujye mumureka kandi igihe muzajya mumubona, mujye mufunga umunwa. Icyo nzabafasha, ni ukubagurira akantu kitwa ‘Super Glue’, ariko kuri njye rwose mwemerewe kuvuga ibyo mushaka? Numvise muvuga ko akennye!

Akomeza agira ati: “Mwigeze mumubona aza hano ku mbuga nkoranyambaga asabiriza? Nigeze nza hano ku mbuga nkoranyambaga mvuga ko hari ibitagenda kuri we? Oya, rero mumundekere. Ubundi ko mubereka naramubahaye? Ni uwanjye. Iyo nza kumushyira hano ku mbuga nkoranyambaga, hari ubwo nza mvuga ngo mumutware? Oya. Iyi ni isura y’umuntu wishimye, utari guhangana n’ibibazo.”

Ibyo bibaye nyuma y’ikiganiro Naomie aherutse gukora avuga ko mu gihe gito amaze mu rugo amaze kuhigira kwihangana cyane ko atagiraga kwihangana na guke, ahishura ko umugabo afite agira kwihangana kurenze kandi amaze kubimwigisha.

Urugo rwa Mihael Tesfay na Miss Naomie rumaze  amezi agera muri arindwi kuko barushinze tariki 29 Ukuboza 2024 nyuma y’umwaka bari bamaze bakundanye.

Miss Naomie avuga ko mu mezi arindwi Michael Tesify yamwigishije kwihangana
Imwe mu mafoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umugabo wa Naomie yicaye mu modoka rusange
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48