Miss Iradukunda Liliane yambitswe impeta y’urukundo

Miss Iradukunda Liliane yambitswe impeta y’urukundo

Iradukunda Liliane wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u  Rwanda 2018, yamaze kwambikwa impeta y’urukundo n’umukunzi we Imfura Kenny, atangariza abakunzi be ko yemeye kuzarushinga n’uwo yihebeye.

Ni amakuru Iradukunda yasangije abamukurikira Instagram aho yabasangije amafoto yabo akabatangariza n’umunsi atazibagirwa yambikiweho iyo mpeta.

Yanditse ati: “22/08 ku mutima”, yerekana ko tariki 22 Kanama 2026 ari umunsi wihariye mu mateka y’urukundo rwabo.

Ni ibintu byishimiwe cyane n’inshuti ze za hafi by’umwihariko ibyamamare ndetse n’abakobwa bahujwe no kuba bose baranyuze mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Ku ikubitiro Miss Nishimwe Naomie, yahise amwandikira amushinira anamwifuriza ishya n’ihirwe muri urwo rugendo rushya 

atangiye.

Miss Iradukunda Liliane ni umwe mu bakobwa bamenyekanye cyane nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda mu 2018. Kuva icyo gihe, yakomeje gukundwa n’abakurikiranira hafi imyidagaduro n’ibikorwa by’abakobwa bahatanye muri Miss Rwanda.

SI kenshi Iradukunda yakunze kugaragaza urukundo rwe na Kenny ku mbuga nkoranyambaga ariko kandi hari ibihe yacikwaga agasangiza ifoto ye ndetse akamutomora.

Bimwe muri ibyo bihe harimo ku wa 14 Gashyantare 2023, umunsi wahariwe abakundana, Iradukunda yagaragaje Kenny ko ari umuntu wihariye kuri we, ubwo yamwifurizaga umunsi mwiza w’abakundanye. Ati: “Umunsi mwiza wa St Valentin.”

Nubwo yatangaje ko yambitswe impeta, Iradukunda Liliane ntabwo yigeze agira ikindi atangaza kijyanye n’igihe ubukwe buzabera ibyo inshuti n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze bagikomeje gutegereza.

Miss Iradukunda Liliane yamenyekanye cyane kubera umushinga wo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, ndetse anitabira Miss World 2018.

Nyuma y’aho yakomeje ibikorwa by’iterambere ry’abaturage, birimo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco. Kuri ubu akomeje kwesa imihigo mu bikorwa bijyanye n’iterambere ry’abaturage n’imishinga y’iterambere.

Miss Iradukunda Liliane yatangaje ko yamaze kwambikwa impeta y’urukundo
Miss Liliane yagaragaje ko yishimiye kwambikwa impeta
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zegukanye ibikombe  25 Ukwakira 2026 Saa 16:08
  2. U Bufaransa: Abasaga 1000 bafungiwe mu myigaragambyo yongeye kubura 25 Ukwakira 2026 Saa 14:16
  3. Burera: Abagore 3 bafatanwe udupaki 780 tw’inzoga ya Chief Waragi 25 Ukwakira 2026 Saa 12:28
  4. Basketball: REG WBBC yahigitse APR WBBC yegukana igikombe cya Zone 5 25 Ukwakira 2026 Saa 09:16
  5. Kayonza: Umuyaga wangije ibyumba bine by’amashuri 24 Ukwakira 2026 Saa 23:07