Misiri yanenze ibihugu byahararitse inkunga ku baturage ba Gaza

Misiri yanenze ibihugu byahararitse inkunga ku baturage ba Gaza

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Igihugu cya Misi, Sameh Shoukry, yanenze icyemezo cya bimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byimye inkunga Umuryango w’Abibumbye (Loni) yo kugoboka abaturage bayikeneye mu Ntara ya Gaza muri Palestine.

Ni inkunga uwo Muyobozi avuga ko ibyo bihugu bifatwa nk’ibikomeye mu bukungu bw’isi,byayimye umuryango nterankunga wa Loni wita ku babaye  (UNRWA) ukorera muri Gaza.

Ni ibyaje bikurikira ibirego by’igihugu cya Isiraheli, aho cyavuze ko abakozi b’uyu muryango UNRWA bagera kuri 12 na bo bafatanyije umugambi n’umutwe wa Hamas wo kuyigabaho igitero cya tariki ya 7 Ukwakira 2023 cyishe Abanya Isiraheli 1200.

Ikinyamakuru Africa News cyatangaje ko Minisitiri Shoukry, mu kiganiro yagiranye n’itangazamukuru i Cairo mu Misiri yavuze ko yatangajwe n’ibirego bishyirwa ku bakozi b’Umuryango UNRWA.

Yavuze ko bidakwiye guhabwa agaciro kurusha inzirakarengane z’abasivili barenga 26,000 bamaze kuburira ubuzima muri Gaza, biganjemo abagore n’abana.

Yakomeje avuga ko bitumvikana ukuntu hari abareba inyungu zabo bahagarika ubushobozi bwa UNRWA bwo kubahiriza inshingano isanzwe ifite muri Gaza, ashimangira ko kuba bimwe bihugu byahagarika inkunga byahaga icyo kigo cy’abagiraneza nta shingiro bifite.

Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres na we, aherutse guhishishikariza ibihugu kwihatira gutera inkunga Umuryango UNRWA ndetse anatanga impuruza ko mu gihe bidakozwe, mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka inkunga uwo Muryango wabonaga izagabanyukaho miliyoni 2 z’amafaranga akoreshwa mu Ntara ya Gaza.

Ikibazo cy’ubutabazi muri Gaza cyarushijeho gukomera kubera imirwano ya  Isiraheli na Hamas, ibangamira itangwa ry’imfashanyo z’ingenzi.

Bivugwa ko kimwe cya kane cy’abaturage bafite inzara ikomeye muri Gaza, ibisaba ingufu n’ubutabazi bwihuse bya UNRWA.

Ku bijyanye n’ibirego bya bamwe mu bakozi ba UNRWA bavugwa mu bitero bafatanyijemo na Hamas kuri Isiraheli, Guterres yatangaje ko ikenda muri bo bahise bahagarikwa mu kazi, umwe byatangajwe ko yishwe, mu gihe babiri na bo bakirimo gushakishwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22