Misiri: Perezida Sisi yongeye gutorerwa kuyobora igihugu

Komisiyo y’Amatora mu Misiri yatangaje ko Perezida Abdel Fattah El-Sisi yongeye gutorerwa kuyobora Misiri atsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Misiri ku majwi 89,6%.

Perezida Sisi yongeye gutorerwa kuyobora manda ya gatatu nyuma y’ibyatangajwe mu ibarura ry’amajwi y’amatora yabaye tariki ya 10 na 12 Ukuboza 2023 nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Amatora kuri uyu wa Mbere.

Abdel Fattah El-Sisi yabaye umusirikare mu gihugu cya Misiri yagiye ku butegetsi mu 2014 yongera gutorwa mu 2018 yaje n’amajwi 97%.

Mu 2019 ni bwo habaye guhindura Itegeko Nshinga ry’iki gihugu rya Misiri aho manda y’Umukuru w’Igihugu yavuye ku myaka ine igera ku myaka itandatu.

Ibi byatumye Al Fattah yongera guhabwa uburenganzira bwo kwiyamamaza muri manda ya gatatu.

Al Fattah yatowe n’abantu miliyoni 39 z’Abanyamisiri akaba akomeje kuba umwe mu bantu bakunzwe cyane muri ibi bihugu by’Abarabu mu myaka ishize.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17