Minisitiri Nduhungirehe yanyuzwe n’igitaramo cya Doja Cat i Kigali

Minisitiri Nduhungirehe yanyuzwe n’igitaramo cya Doja Cat i Kigali

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, Ambasaderi Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yagaragaje ko yagiriye ibihe byiza mu gitaramo cya ‘Move Africa’ cyatumiwemo umuhanzi Doja Cat ashimangira ko ari icya mbere kimushimishije mu byo yitabiriye byose.

Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ry’itariki 17 Werurwe 2026, kibera muri BK Arena aho abenshi mu bitabiriye banyuzwe cyane n’uwo muhanzi.

Iki gitaramo kandi kitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi batandukanye, ndetse n’urubyiruko rwo mu Rwanda n’urwaturutse mu bihugu bitandukanye bagaragaje ko banyuzwe bikomeye n’uwo muhanzi.

Ni umuhanzi wari wizaniye abamufashije bose ku rubyiniro baba abaririmbyi ndetse n’abacuranzi.

Yifashishije urubuga rwa X, mu ijoro rya 17 Werurwe 2026, Minisitiri Nduhungurehe yagaragarije abamukurikira ko mu bitaramo byose yagiyemo muri BK Arena icya Doja Cat ari cyo cyamunyuze cyane.

Yanditse ati: “Nagiye mu bitaramo byinshi byabereye muri BK Arena, ariko iki cyo cyari igitaramo cyiza kurusha ibindi byose nigeze mbonamo.

Yakomeje ashima cyane imyitwarire yaranze uwo muhanzikazi Cat ishingiye ku buhanga n’ubwitange bugamije gushimisha abafana byamuranze.

Ati: “Doja Cat rwose ni umuhanzi w’umuhanga, udasanzwe mu gutarama, ufite imbaraga n’imyitwarire myiza ku rubyiniro.”

Minisitiri Olivier Nduhungirehe ni umwe mu bayobozi bakurikirwa n’abakiri bato kuko akenshi baba biteze ko abaha ibitekerezo ku bijyanye n’uko abona impano z’abahanzi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Igitaramo Doja Cat yakoreye mu Rwanda ni kimwe mu bigize urugendo rw’ibitaramo arimo gukora bizenguruka Isi yise ‘Tour Ma Vie World Tour’. Aho biteganyijwe ko azarukomereza muri Afurika y’Epfo akahataramira tariki 20 Werurwe 2026.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25