Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi n’abakozi gukora cyane no kunoza ibyo bakora

Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi n’abakozi gukora cyane no kunoza ibyo bakora

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney ari mu ruzinduko rw’akazi mu Karere ka Rwamagana; aho asura ibikorwa by’iterambere bitandukanye, asaba abayobozi n’abakozi gukora cyane birushijeho no kurushaho kunoza ibyo bakora.

Ku ikubitiro, akaba yasuye ubuhinzi bw’indabo bukorerwa mu Murenge wa Gishari bukaba bwaratanze akazi ku baturage 870.

Yagize ati: “Abayobozi namwe bakozi mukora mu bikorwa by’iterambere bitandukanye, ndabasaba gukora cyane birushijeho no kurushaho kunoza ibyo mukora”.

Minisitiri Gatabazi yasuye kandi n’igishanga cya Cyaruhogo cyatunganyijwe gishyirwamo ibyuzi byuhira imyaka kikaba gihingwamo umuceri kuri Hegitari 384. Abahinzi bakaba bamutangarije ko nyuma y’uko iki gishanga gitunganyijwe, umusaruro wavuye kuri Toni 4 kuri Hegitari ukagera kuri Toni 6 kuri Hegitari.

Yanasuye icyanya cy’inganda cya Rwamagana giherereye mu Murenge wa Mwulire kikaba kimaze kugeramo inganda icumi (10) zikora n’izindi enye (4) zimaze kuzuza inyubako zo gukoreramo, kandi zose zikaba zaragize uruhare mu guhanga imirimo mishya idashingiye ku buhinzi.

Aganira n’abahinzi b’umuceri bibumbiye mu ihuriro ry’amakoperative 9 y’abahinzi b’umuceri bo mu Karere ka  Rwamagana n’Akarere ka Ngoma ryitwa “Union twibumbe”; Minisitiri Gatabazi yabasezeranyije kubakorera ubuvugizi ku ruganda rwatunganyaga umuceri rukaba rumaze imyaka 8 rwarahagaze.

Minisitiri Gatabazi yasabye abahinzi b’umuceri guhinga kinyamwuga ku buryo umusaruro uva kuri Toni 6 kuri Hegitari nk’uko babimutangarije, ukazamuka ukagera nibura kuri Toni 8 kuri Hegitari.

Yabwiye abahinzi ko Leta yabahaye urugomero rubafasha kuhira na nkunganire kugira ngo bongere umusaruro, abasaba kubyaza umusaruro aya mahirwe bakiteza imbere. Abashishikariza kwizigamira muri Ejo Heza no kunoza imicungire y’umutungo, n’ibindi.

Muri uru ruzinduko Minisitiri Gatabazi yagiye aganira n’abayobozi ndetse n’abakozi bakora mu bikorwa by’iterambere yasuye; agenda abasaba gukora cyane birushijeho no kurushaho kunoza ibyo bakora.

Yanasabye abaturage kwirinda amakimbirane n’ihohoterwa mu miryango yabo, ahubwo bagahuriza hamwe imbaraga hagamijwe kwiteza imbere, bakizigamira muri ejo heza, kandi uko umusaruro ubonetse bagaharanira kuva mu byiciro by’ubudehe barimo bajya mu byisumbuyeho.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi yanaganirije abayobozi n’abavuga rikumvikana; abasaba kumenya ko babereyeho abaturage bityo bagomba guharanira kubakura mu bukene, bakabahindurira imyumvire hagamijwe guteza imbere imibereho myiza yabo no kubakangurira kugira uruhare mu kwikemurira ibibazo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Polisi y’u Bubiligi yasatse urugo rwa Perezida Tshisekedi i Buruseli 14 Ukwakira 2026 Saa 18:03
  2. Minisitiri Amb. Nduhungirehe yahuye n’Abanyarwanda baba muri Mali 14 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Nyamagabe: Abatutsi basaga ibihumbi 20 bishwe mu 1963 14 Ukwakira 2026 Saa 16:34
  4. Butera Knowless yatumiwe nk’umuhanzi mukuru mu gitaramo ‘Improper Access’ 14 Ukwakira 2026 Saa 15:20
  5. Levixone na Desire Luzinda baritegura kwibaruka impanga 14 Ukwakira 2026 Saa 15:04