Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko nta kindi gihugu cy’Afurika cyagize ibyago nk’u Rwanda

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 7, 2023
  • Hashize amezi 7
Image

Kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ugushyingo 2023, Dr Bizimana Jean Damascène, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yahaye ikiganiro abasirikare bari mu mahugurwa mu Kigo cya Gisirikare cya Gacurabwenge, giherereye mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo. Ikiganiro cyagarutse ku mateka y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1900 kugeza mu 1994.

Mu butumwa bugufi bwa MINUBUMWE buri ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, bugaragaza ko mbere y’Ubukoloni Abanyarwanda bari bunze ubumwe, biyumvamo Ubunyarwanda n’ishema ryo kurinda ubusugire bw’Igihugu cyabo.

Yagize ati: “Nta kindi gihugu cy’Afurika cyagize ibyago nk’u Rwanda, aho u Rwanda rwambuwe intara zarwo n’abakoloni tariki 14 Gicurasi 1910 binyuze mu nama yabereye i Berlin mu 1884-1885 rugatwarwa igice kinini kiruta u Rwanda kikomekwa ku bihugu bihana imbibi n’u Rwanda”.

Minsitiri Dr Bizimana avuga ko Ubumwe bw’Abanyarwanda bwaje guhungabanywa n’abakoloni binyujijwe muri gahunda ya ‘Mbatanye mbategeke’ bityo bakimakaza ivangura n’amacakubiri mu Banyarwanda binyuze mu cyiswe ‘Amoko’ mu gihe kingana n’imyaka 60 (1900-1962).

Avuga ko nta kindi gihugu amateka yahinduwe uko atari kandi akigishwa nabi nko mu Rwanda.

Amwe mu mashyaka nka APROSOMA, PARMEHUTU na MRND yanyujijwemo iyo ngengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri kuva 1950.

Uko ubuyobozi bwagiye buhindagurika kuva mu gihe cy’abakoloni, aya macakubiri yarakuze ndetse atizwa umurindi n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri; yagize ingaruka nyinshi ku mibereho n’imibanire by’Abanyarwanda bisozwa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bikozwe n’ingabo za RPA, Abanyarwanda banze kuba imbata z’amateka mabi bityo bimika umuco w’ibiganiro bigamije kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda n’Igihugu muri rusange.

Nubwo hari byinshi byiza byagezweho nyuma y’imyaka 29 Jenoside ihagaritswe na RPF-Inkotanyi, ngo haracyari ibikorwa by’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi bigenda bihindura isura mu Rwanda, mu Karere u Rwanda ruherereyemo no mu mahanga.

Ibyo bikorwa bigirwamo uruhare n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda n’abambari bawo bafatanyije uwo mugambi mubisha.

Minisitiri Dr Bizimana Yasabye abasirikare gukomeza kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, gukomera kuri Ndi Umunyarwanda, gusigasira umuco mwiza w’ubutwari, gukunda Igihugu, ubupfura n’ubuvandimwe barazwe n’abakurambere.

Yabasabye kandi kwihatira kumenya amateka yaranze igihugu no gushimangira amahitamo y’Igihugu cy’Abanyarwanda bose yo gukomeza kuba umwe no kudaheranwa.

KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 7, 2023
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE