MINICOM irasaba abahinzi b’umuceri kuwugurisha ku nganda zemewe

MINICOM irasaba abahinzi b’umuceri kuwugurisha ku nganda zemewe

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, yasabye abahinzi b’umuceri gukorana n’inganda zitonora umuceri zemewe bityo bakazazigemurira umusaruro wabo.

Ni nyuma y’aho kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukuboza 2023, MINICOM itangarije ibiciro bishya by’umuceri udatonoye.

Umuceri w’intete ngufi (Kigori) uzajya ugurwa amafaranga 545 ku kilo.

Umuceri w’intete ziringaniye ugurwa amafaranga 540 ku kilo.

Umuceri w’intete ndende ugurwa amafaranga 550 ku kilo. Ni mu gihe umuceri wa Basmati ugurwa amafaranga 800 ku kilo.

MINICOM ikomeza igira iti “Abahinzi barasabwa kugurisha umusaruro wabo ku nganda zemerewe gutonora umuceri mu Rwanda kandi nta muhinzi wemerewe gutwara umuceri udatonoye iwe mu rugo”.

Ku rundi ruhande, Minisiteri itangaza ko umuhinzi yemererwa gutonererwa ingano y’umuceri wo kurya ku kigero yihitiyemo.

Itangazo rya MINICOM riri ku rubuga rwa X, rigira riti “Umuceri wo kurya ugenerwa Abahinzi ushyirwa mu mufuka wihariye ndetse ukandikwaho ko utagurishwa”.

Uwirora Vivine, umuhinzi w’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi, yabwiye Imvaho Nshya ko bishimiye ibiciro bishya by’umuceri udatonoye kuko nta nyungu bakuragamo ku buryo umuhinzi yatera imbere.

Ati: “Njye ku giti cyanjye nishimiye ibiciro bishya by’umuceri, ibi ndabifata nko guha agaciro umuhinzi nubwo dusanzwe tugahabwa.

Nkubwije ukuri, n’uko Abahinzi twinjiye mu minsi mikuru twishimiye iyi nkuru kandi ubu noneho nibwo tugiye gutera imbere”.

Shyaka Evariste na we uhinga umuceri mu gishanga cya Rugende, yishimira ibiciro bishya byashyizweho kandi akavuga ko bibaye byiza bitazasubira inyuma.

Yahamirije Imvaho Nshya ko ibyo basabwe na MINICOM birimo kujyana umuceri udatonoye mu rugo bazabyibahiriza ariko ngo inganda ziwutonora na zo zijye zihutira kubagezaho umuceri utonoye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42